Kuva taliki 29 Ukwakira kugeza 07 Ugushyingo 2021 muri Burkina Faso habaye isiganwa mpuzamahanga mu mukino w’amagare ku nshuro ya 33 « Tour du Faso 2021 ».
Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 2 bakomoka mu Rwanda aho bari mu ikipe ya ProTouch y’ababigize umwuga yo muri Afurika y’Epfo. Aba bakinnyi ni Mugisha Moise, Mugisha Samuel (Rwanda) bari kumwe na Ormiston Callum, Da Silva Tiano, Eliot Mitchell na Basson Gustav (Afurika y’Epfo).
Mugisha Samuel na Basson Gustav ni bo basoje isiganwa kuko nyuma y’intera ya kabiri, Mugisha Moise na Da Silva Tiano bavuye mu isiganwa na ho nyuma y’intera ya 4 Ormiston Callum na Eliot Mitchell na bo bavamo. Bivuze ko Mugisha na Basson Gustav bakinnye bonyine intera 6 zisoza isiganwa.
Aba bakinnyi bombi bitwaye neza kuko Basson Gustav yegukanye intera ya nyuma ya 10 yavaga ahitwa Kombissiri igasorezwa Ouagadougou (129.5 km) ndetse no ku ntera ya mbere yari yasoreje ku mwanya wa 3. Muri rusange mu isiganwa ryose yasoreje ku mwanya wa 24.
Mugisha Samuel ku ntera ya 5, Ouahigouya-Kaya (105 km) yasoreje ku mwanya wa 4 naho ku ntera ya 9 ibanzirira iya nyuma, Manga-Ziniaré (128 km) yegukanye umwanya wa kabiri. Ku rutonde rusange, Mugisha yasoreje ku mwanya wa 40.
Iri siganwa « Tour du Faso 2021 » riri ku kigero cya 2.2 ryegukanwe na Daniel Bichlmann ufite imyaka 33 wakiniraga Team KIBAG-OBOR-CKT (Suisse) akaba akomoka mu Budage. Muri kilometero 1272.6, Daniel yakoresheje amasaha 27, iminota 12 n’amasegonda 54. Yakurikiwe na Khafi Oussama (Maroc) na Kone Souleymane (Burkina Faso).
Tour du Faso 2021 yari yitabiriwe n’amakipe 14 aho abakinnyi 83 batangiye isiganwa ariko hasoza 68. Abasiganwa basiganwe intera 10 zireshya na kilometero 1272,6.
Iri siganwa muri 2020 nta bwo ryabaye kubera COVID-19, muri 2019 ryari ryegukanwe na António Dário ukinira BAI – Sicasal – Petro de Luanda yo muri Angola.