Kuri iki Cyumweru, u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 doze 300,000 zo mu bwoko bwa Sinopharm, zatanzwe kandi zikorerwa mu gihugu cy’u Bushinwa.

Ku ruhande rw’u Bushinwa zatanzwe n’umujyanama mu by’umukungu n’ubucuruzi muri ambasade yabo mu Rwanda Wang Jiaxin, naho ku ruhande rw’u Rwanda zakiriwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara mu kigo cy’ubuzima RBC, Dr. Tuyishime Albert.

Yatangaje ko ibihugu byombi bikomeje gufatanya mu guhangana n’icyorerezo cya Covid19, kuva cyakwaduka mu Rwanda.

Dr. Tuyishime yagize ati “Ntekereza ko ibi bigaragaza ubufatanye ndetse n’ubushuti hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda. Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka ibihugu byarakoranye cyane mu buryo bwa hafi, u Bushinwa bwatanze inkunga y’ibikoresho byo gupima Covid-19 bitandukanye, kandi u Rwanda rwiyemeje gukingira 60% by’abaturage umwaka utaha utararangira.”

Yavuze ko izo nkingo ziba zibonetse zihita zishyikirizwa abo zigenewe guterwa, ahubwo atari izo gushyira mu bubiko.

Yagize ati: “Izi nkingo zihagera, gahunda dufite ntizigomba kujya mu bubiko, zigomba guhita zigezwa aho zitangirwa ni ukuvuga zigahabwa abo zagenewe, ubushobozi ndetse n’ibikenewe byose kugira ngo zihite zijyanwa burahari. Zizatangwa mu Turere dutandukanye tugenda duhitamo bitewe nuko icyorezo kimeze, ariko nanone naho gukingira bigeze muri utwo Turere.”

Yongeyeho ati: “Igikurikiraho rero iyo tumaze kumenya aho zigomba kujya ni ibintu bitarenza amasaha abiri nyuma yo kuzakira. Duhita dukorana n’Inzego z’ibanze n’ibitaro ku buryo ku munsi ukurikiyeho zirara zigeze aho zigomba gutangirwa, bityo abaturage bakaba bashobora gutangira gukingirwa kuri uwo munsi.”

Dr. Tuyishime yavuze kandi ko bigaragara ko abaturage bumva agaciro k’urukingo n’ubwitabire bumeze neza, bakaba bashishikarizwa kwikingiza uko inkingo zikomeza  kuboneka kugira ngo birinde banagire ubwirinzi buhagije.

Izi nkingo zije ziyongera ku zindi ibihumbi magana abiri (200 000) n’ubundi u Bushinwa bwahaye u Rwanda muri Kanama 2021 zikaba ziyongereyeho  ibihumbi magana atatu (300 000) zatanzwe uyu munsi, zose hamwe zikaba  doze ibihumbi 500.

Imvaho Nshya

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *