Darya Dugina w’imyaka 29 usanzwe ari umunyamakuru, yiciwe mu gitero cy’ibisasu byaturikanye imodoka ye hafi y’umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, kuwa Gatandatu ahagan saa 3hoo:30am zo m’Urwanda.

Bivugwa ko yishwe kubera ko se Alexander Dugin ari umuntu wa hafi wa Perezida Putin cyane ko hari amafoto barikumwe nkuko BBC yabitangaje.

Ukraine yahakanye ko ntaho ihuriye n’urupfu rw’uwo mukobwa dore ko nta nibimenyetso bafite bigaragaza ko Ukraine yaba yabigizemo uruhare, amakuru ducyesha IGIHE avugako Uburusiya bukomeje kuyishinja.

Urwego rw’ubutasi rw’u Burusiya (FSB) rwatangaje ko hari umugore winjiye mu Burusiya muri Nyakanga uyu mwaka akazana n’umwana we muto, ari maneko ya Ukraine.

Uwo mugore amaze kugera i Moscow ngo yagiye gukodesha inzu mu nyubako Darya Dugina yabagamo, atangira kumucungira hafi.

FSB yatangaje ko imodoka ya Darya Dugina imaze guturikanwa n’igisasu uwo mugore washyize mu majwi yahise atorokera muri Estonia.

Dugina yishwe avuye mu birori na se mu gace kari hafi ya Moscow. We na se bari bateguye gutaha mu modoka imwe ariko biza guhinduka nyuma.

Inzego z’ubutasi zavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser ya Dugina yari yatezwemo ibiturika mbere.

Tanzania: Indwara Yikubye Kuri COVID -19 Yatangiye guhitana abatari bacye.

DJ Brianne na DJ Diallo Bari kubarizwa Dubai Mu gitaramo cyiswe ‘Dubai Silent Party’.[Amafoto Hano]

U Rwanda na RDC byemeranyijwe kongera kubyutsa umubano mwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *