Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Plos One bwaje bushimangira ibyo bamwe mu bakunzi b’imbwa bakekaga ko urukundo bahabwa n’iri tungo, ruvura indwara zitandukanye, rukanatanga icyizere ku barwayi.

Ubu bushakashatsi bwakorwe ku barwayi barenga 200 barwariye mu byumba by’indembe. Buri murwayi yasabwe gutanga ikigereranyo cy’uburibwe bwe ku kigero cya 1 kugera ku 10.

Abarwayi bagabanyijwemo amatsinda abiri maze abagize rimwe mu matsinda bemererwa kumarana iminota 10 n’imbwa zisanzwe zifashishwa mu kuvura indwara zo mu mutwe, zizwi nka Therapy Dogs. Irindi tsinda ryakomeje gukoresha uburyo busanzwe bwo kuvurwa.

Ibisubizo byerekanye ko ababonanye na therapy dogs bagaragaje igabanuka ry’uburibwe ugereranyije n’iryo barimo mbere. Zanafashije na bamwe mu bashinzwe kwita ku barwayi kugira akanyamuneza.

Izi nzobere zakoze ubu bushakashatsi zisoza zivuga ko n’ubwo hagaragaye ko Therapy Dogs zakifashishwa mu korohereza uburibwe bw’indembe, hagikenewe gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hashyirweho uburyo bwizewe bwo kuzifashisha mu bitaro ku buryo buhoraho.

Therapy Dogs zisanzwe zifashishwa mu buvuzi

Therapy Dog ni imbwa iba yaratojwe gutanga urukundo, guhumuriza no kumara irungu abantu cyane ababa bari mu bitaro by’abana n’abakuze, inzu zituzwamo abageze mu zabukuru, amashuri, n’uduce twibasiwe n’ibiza.

Izi mbwa kandi ziba zaratojwe guhuza urugwiro n’umuntu uwari we wese utari nyirazo.

Kuva mu kinyejana cya 20 nibwo gukoresha imbwa n’andi matungo y’incuti ya muntu mu kuvura indwara zitandukanye ziganjemo izo mu mutwe nk’agahinda gakabije, guhangayika n’ihungabana byamamaye cyane.

Ni nyuma y’uko abashakashatsi bavumbuye ko zimwe muri izi nyamanswa yatumaga abarwayi barushaho kumererwa neza iyo bamaranaga nazo igihe gito.

 

Inkuru dukesha igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *