Ubworoherane mu muhanda bwagabanya impanuka–CP Kabera

CP. John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba ari we ushinzwe ubukangurambaga bwa gahunda ya Polisi y’u Rwanda ya «Gerayo amahoro» yavuze ko ubworoherane buhora bwigishwa mu madini no mu matorero bugiye bugaragara no mu ngendo abantu bakora byagabanya impanuka ziba mu muhanda.

Yabishimangiye kuwa 27 Mutarama 2020 mu nama yahuje Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’ubuyobozi bukuru bw’Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda, abashinzwe amashami n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’Abadivantiste ndetse n’abakozi bakorera ku biro bikuru.

CP. Kabera yavuze ko hari impanuka ziba ugasanga zitewe n’uko abantu batoroheranye aho yatanze urugero rw’umushoferi w’ikamyo usuzugura ivatiri, utwaye imodoka nto na we ugasanga arasuzugura utwaye moto n’amagare ndetse n’abo b’amagare na moto ugasanga barasuzugura abanyamaguru.

Yagize ati: “Uku gusuzugurana ndetse ugasanga ntiboroherana ngo bihanganirane, niba hari ugiye guhita ngo ahabwe inzira nk’uko ayikwiye, ni byo bitera impanuka zitari nke”.

Yakomeje avuga ko nk’uko mu matorero n’amadini bigisha koroherana byagombye kuranga abantu mu mibereho yabo, uwo muco wagombye kuranga abayoboke b’amadini n’amatorero mu ngendo bakora mu muhanda kuko iyo boroheranye buri wese agendera undi neza yirinda kumuhutaza ku buryo nta mpanuka iba.

Yavuze kandi ko uruhare rw’abakirisitu mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda ari ngombwa kandi ko umutekano mu muhanda ukenewe na buri wese, ari utwaye ikinyabiziga, ari uwo batwaye ndetse n’abanyamaguru.

CP. Kabera yagarutse ku buremere bw’ikibazo k’impanuka avuga ko kitari mu Rwanda gusa ahubwo ko kiri no mu Isi yose aho ndetse n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byagaragaje ko impanuka nazo ziri mu bintu bihitana abantu benshi ku Isi ku buryo byafashe ingamba zo kuzirinda ku buryo mu ntego z’ikinyagihumbi bashyizemo ingingo ya 12 ivuga kuri icyo kibazo n’ingamba zikwiriye gufatwa n’abatuye Isi.

Impanuka zigera kuri 1.350.000 zihitana abantu buri mwaka ku Isi, ariko icyagaragaye ni uko mu mpanuka ziba izigera kuri 80% ziba zishobora kwirindwa.

Cp. Kabera agira ati: “Mu myemerere mwemera ko kubungabunga amagara ari ihame kandi ko roho nziza igomba kuba mu mubiri muzima. Iryo ni ihame mwe na Polisi duhuriyeho ku buryo twizeye ko nibura 80% z’impanuka ziba, tuzagira uruhare mu kuzirinda Abaturarwanda”.

Yakomeje asaba abashumba bo mu Itorero ry’Abadivantiste kujya bibutsa abayoboke babo kujya bagenda neza mu muhanda, mbese bakubahiriza amategeko y’umuhanda nk’uko babiberetse mu kiganiro bahawe.

Mu kiganiro cyatanzwe, Polisi y’u Rwanda yagarutse ku ruhare rukomeye bazagira mu kugeza ubutumwa bwa gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, aho uwatanze ikiganiro yibukije ko nk’abantu bakoresha umuhanda mu buryo butandukanye nko gutwara ibinyabiziga, ndetse n’abawugendamo n’amaguru, bafite uruhare mu gushimangira umutekano wawo.

Yagize ati: “Buri gihe muge mugira amakenga igihe murimo gukoresha umuhanda, waba uri umushoferi cyangwa umunyamaguru, ugomba kumenya kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi ukawugendamo neza mu rwego rwo kwirinda impanuka”.

Yakomeje abakangurira kujya bagendera mu gice k’ibumoso bw’umuhanda, aho ikinyabiziga kibaturuka imbere bakireba kandi ko mu gihe bari kumwe n’umwana muto bagomba kugenda bamufashe mu ntoki kandi umuntu mukuru akaba ari we ujya mu ruhande rwegereye umuhanda

Yagize ati: “Igihe murimo kugenda mu muhanda, muge mugendera ku ruhande rw’ibumoso aho ibinyabiziga bibaturuka imbere mubireba, mwirinde gukoresha terefoni igihe murimo kwambuka umuhanda cyangwa mutwaye”.

Yibukije ko ikigamijwe ari uko abantu bahindura imyitwarire igihe barimo gukoresha umuhanda, kugeza igihe ibijyanye no kwirinda impanuka mu muhanda bihindukira umuco, kuko niba uko ugiye guhaguruka wambara umukandara w’umutekano, ukibuka ko ari ngombwa kubahiriza amategeko ndetse ukumva ko ari inshingano zawe kutagira uwo uhutaza, bizahinduka umuco ari nawo ugomba kuranga abantu bose bakoresha umuhanda.

Ikindi yababwiye ni uko Polisi ihora ikangurira abantu guhindura imyumvire bakirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, harimo gutwara basinze cyangwa banyoye ibindi bisindisha, umuvuduko ukabije ndetse no kwica amwe mu mategeko yo mu muhanda.

Abayobozi mu Itorero ry’Abadivantiste basabwe kugenda bakaba intumwa mu bakirisitu babo, kuri bagenzi babo, abavandimwe babo basize mu ngo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Pasiteri Hesron Byiringiro, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda yavuze ko kurwanya impanuka zo mu muhanda byaturuka mu bufatanye bwa buri wese asaba abo ayobora kugeza ubutumwa ku bakristu kandi yizeza Polisi ubufatanye kuko n’ubusanzwe bahora bifuriza abakristu gutaha bakagera mu rugo amahoro ndetse no kuzagaruka andi.

Yagize ati: “Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ iratureba twese, umutekano wo mu muhanda uratureba twese. Abashumba babyumvise barasabwa kugenda bagashishikariza abakristu kandi bagashyira ingufu cyane mu bana kuko ikigishijwe umwana agikurana kikaba umuco”.

Yakomeje abasaba kujya baha abana ibizamini ku byo babigishije bijyanye no kumenya niba bamenye uko bagenda mu muhanda kugira ngo barusheho kubiha agaciro. Ati “Ndabasabye iyi gahunda muyigeze mu matorero yose”.

Umwe mu bayobozi bari bahari uyobora ikigo cy’amashuri k’imyuga n’Ubumenyingiro cy’Abadivantiste, Rutanga Jean Claude, avuga ko mu mashuri ari ahantu heza ho kwigishiriza ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda kandi ko bikozwe neza byatanga umusaruro.

Agira ati: “Kuba dufite abana dushinzwe ni ngombwa ko tumenya kubigisha uburyo bwo kubungabunga amagara yabo. N’ubwo harimo ababa mu kigo hari n’abataha ni byiza ko bamenya uko bagomba kwitwara mu ngendo bakora baza ku ishuri ndetse banataha kuko bagomba kugera iyo bagiye amahoro. Ikindi ni uko tubigisha amategeko y’umuhanda ku buryo umwana abona Dipolome y’imyuga yize ariko akaba yarize n’amategeko y’umuhanda ku buryo iyo afite n’uruhushya rwo gutwara imodoka aba afite amahirwe yo kubona akazi”.

Biteganyijwe ko hazaba umunsi wo gutangiza ku mugaragaro mu matorero yose y’Abadivantiste gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2020, nk’uko byakozwe mu Idini Gatolika no mu Baporotesitanti.

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Rutayisire Emile

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!