Uko Mugwema N. Wilson abona ubujyanamana mu muziki Nyarwanda

Mugwema N. Wilson, umwe mubateguta ibitaramo by’abahanzi n’amakorari atandukanye, abona ubujyanama muri muzika Nyarwanda “Music Management” ari ingenzi ku bahanzi kuko ni kimwe mu nkingi z’iterambere ry’umuziki wabo.

Uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi wa kampani yitwa “Sensitive Ltd” itegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda akaba ari nawe urimo gutegura igitaramo cy’umuhanzi Social Mula avuga ko umuhanzi akwiye kugira umujyanama kuko aho ibihe bigeze bigoye gutera imbere uri nyamwigendaho.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mugwema N. Wilson yagize ati: Kuri  ngewe numva ari ikintu kiza cyane ubu umuziki wabaye  ubucuruzi bitandukanye na mbere aho wasangaga abantu baririmbira kumenyekana gusa.”

Ikindi abona ni uko hakwiye kubanza kubaho ubwumvikane hagati  y’umujyanama ndetse n’umuhanzi, hakabaho ikizere ndetse n’ikinyabupfura buri ruhande, hagakoreshwa ukuri kuko bisa nk’aho muba mugiye gukorana amasezerano y’ubucuruzi.

Akomeza avuga ko bimwe mu byo yagenderaho abera umujyanama umuhanzi “Manager” ari imiririmbire ye umuhanzi, imyitwarire ye ndetse n’uburyo afatwa muri rubanda ikindi ni ikizere hagati ye nawe.

Yagize ati: “Urugero naguha ni uburyo ndimo gukorana n’umuhanzi Social Mula, hagati yacu hari gukora ikizere, kandi nabonye ari umwana mwiza nahisemo kumufasha kuzamukorera imurika rya alubumu ye nta masezerano namwe dufitanye ahubwo nagendeye ku kinyabupfura afite.”

Yavuze ko impamvu nta bantu benshi bari gufasha abahanzi ahanini kubera ko iyo umuntu atekereje umuhanzi bihutira kumubonamo ubucuruzi kuruta uko yamufasha gukarishya impano ye ahanini kandi abahanzi na bo ngo usanga iyo umuntu abegereye bumva ko aje kubabyaza umusaruro kuruta uko yaba aje  kubafasha.

Yongeraho ati: “Usanga abashoramari batinya gushora mu muziki batinya ko abahanzi bashobora kubahombera kubera cya kinyabupfura nakubwiye, ubundi bagatinya ko mu gihe banemeye kubafasha iyo bamaze kumenyekana bahita basesa amasezerano ugasanga bihombeje uwamushoyemo imari.”

Yavuze impamvu ashimangira ko ubujyanama ari ngombwa ku bahanzi ari uko akenshi umujyanama aba ashobora kwinjira henshi bitandukanye naho umuhanzi yinjira ku giti ke, ikindi uburyo umujyanama agiye gushaka amafaranga hari uburyo agira amasezerano n’abashoramari bitandukanye nuko umuhanzi yabyikorera wenyine.

Akomeza avuga ko  umuhanzi ashobora gutera imbere nk’umuhanzi ariko bitandukanye nuko yatera imbere afite umujyanama, kuko no mu buzima busanzwe abantu barafashanya akaba ari muri urwo rwego abona ko hakenewe ubufatanye muri muzika Nyarwanda, cyane ko n’igihugu gishyikigiye cyane umuziki n’imyidagaduro muri rusange.

Yagize ati: “Ubundi iyo ufite impano ifite icyo ikumariye wenyine iyo si impano iva ku Mana, ahubwo impano igize icyo ikumariye ndetse ikagira n’icyo imariye rubanda muri rusange, watera imbere nk’umuhanzi wenyine ariko wagera kure cyane ufite umujyanama.”

Mugwema avuga ko umuhanzi ufite impano akwiye kumenya ko hari n’umuntu uri hariya w’umujyanama agomba guha akazi agashyira ku murongo impano ye kugira ngo  atere imbere.

Mugwema N. Wilson agira inama abahanzi ko bakwiye gushyira imbaraga mu byo bakora, bakita ku butumwa bukubiye mu bihangano byabo, bakarushaho kubaka ikizere mu bantu.

Yagarutse ku bajyanama avuga  ko bakwiye kwiyongera bagashora imari mu muziki bagashyira itafari ryabo muri muzika Nyarwanda mu rwego rwo guteza imbere umuziki w’u Rwanda.

Mugwema N. Wilson asanzwe ari umwe mu bafatiye runini muzika Nyarwanda, aho ari we utegura ibitaramo by’iserukiramuco ry’amakorari bizwi nka  “Choir Fest” akaba ari  nawe urimo gutegura igitaramo cyo kumurika Alubumu “Ma Vie” y’umuhanzi Social Mula giteganyijwe kuba  tariki 23 Ugushyingo 2019 mu ihema rinini riherereye muri Camp Kigali, igitaramo kizaba kirimo abahanzi nka Big Fizzo, Bruce Melodie, King James, Buravan, Yverry ndetse na Marina.

Mugwema N. Wilson amenyerewe mu gutegura ibitaramo bya ‘Choir Fest’

Social Mula urimo gufashwa na Mugwema N. Wison gutegura igitaramo cyo kumurika Alubumu

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : GISUBIZO GENTIL MOISE

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!