Amashusho yagaragaje intwaro y’ibanga Ukraine iri gukoresha mu guhangana n’u Burusiya ikaba ikomeje kubuhangayikisha bikomeyeHirya no hino ku isi Abenshi bumvaga ko Ukraine ari agafu k’imvugwarimwe bitazatera kabiri igihanganye n’u Burusiya ariko icyumweru kirirenze urugamba rugihinanye kandi ntakimenyetso gihari cyakwereka ko Ukraine ifite gahunda yo guhagarika imirwano.

Kuri ubu Haravugwa ukuboko kwa Turikiya mu ndege zitagira abapilote ziri kwifashishwa na Ukraine mu kurwanya u Burusiya bwabatangijeho intambara mu cyumweru gishize.

Isi yose ihangayikishijwe n’intambara ikomeje hagati y’uburusiya na Ukraine aho abantu benshi hirya no hino ku isi bakomeje guhuga bajya mu bindi bihugu kuko iyi ntambara uretse kuba irihagati yibihugu nabaturage bamwe nabamwe bari kubigenderamo.

Nkuko Mu mashusho bigaragara ko yafashwe na telefoni yashyizwe ku rukuta rwa Twitter y’Igisirikare cya Ukraine amaze kurebwa n’abasaga miliyoni eshatu mu minsi ibiri, agaragaza indege zitagira abapilote (drones) zimisha ibisasu kuri burende z’Ingabo z’u Burusiya ndetse kuri izo ndege hagaragaraho ijambo “Bayraktar TB2” risanzwe riminyerewe ku ndege za Turikiya zitagira abapilote.

Muri ayo mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Ukrain yashyizeho amagambo agira ati: “Mugire ubwoba banzi bacu! Nta mahoro muzagirira ku butaka bwacu!”

Umubare w’izi ndege zitagira abapilote ukomeje kuzamuka cyane aho ziri kwifashishwa mu kurwanya u Burusiya ndetse kuri uyu wa Kabiri igisirikare cya Ukraine cyavuze ko cyazifashishije zigashwanyuza burende y’Abarusiya hamwe n’ibisasu bibiri bya missile.

Mu yandi mashusho yashyizwe kuri Twitter, byagaragaye ko izi ndege za Bayraktar zitagira abapilote zatangiye gukoreshwa n’igisirikare cya Ukraine kuva mu 2021.

Nkuko bigaragara bishobora kuba imbarutso y’intambara ya gatatu y’isi aho buriwese ari kubonako ntamahirwe ahari yo guhagarika iyi mirwano.

Mu byukuri Izi ndege nto zifite uburemere buri hasi inshuro 12 ugereranyije n’iz’Abanyamerika ndetse zinafite amababa ya metero 12 ashobora kuzifasha kumara amasaha agera kuri 30 mu kirere zitagize ikibazo kandi ngo zishobora gutwara missile zigera kuri enye.

Ikoreshwa ry’izi drones bivugwa ko ryatanze umusaruro kuko zacubije umurindi u Burusiya bwari buzanye mu rugamba ndetse ngo binagaragaza ahari intege nke zabwo nk’uko byagarutsweho n’abasesenguzi b’abanyaburayi mu bya gisirikare.

Bavuga ko byanongereye akanyabugabo igisirikare cya Ukraine bituma gikomeza gukomera ku muheto.

Kuri ubu isi yose ihangayikishijwe nikibazo kiri hagati y’uburusiya na Ukraine,aho intambara kuri ubu ikomeje gututumba ahubwo aho gusubira inyuma umwuka mubi uri gukomeza w’iyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *