Umugore wotsaga ibiribwa bimeze nk’imineke muri Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yarize akanigaragura mu muhanda ubwo yari ahawe akayabo k’imfashanyo n’abagiraneza.

Abagiraneza,bo mugihugu cya Nigeria bakoze group kuri Instargram yo gufasha,ubwo batekereje gufasha uyu mubyeyi wotsa ibiribwa ku muhanda,kuko atifashije kandi atunze n’umuryango utari mucye,mu rurwo rwego bahitamo kumufasha nkuko biyemeje gufasha abatari bake niko gukusanya amafranga asaga ibihumbi 500,000 kugira ngo nawe arebe uko yakiteza imbere,ndetse n’umuryango we Bafashe umwanzuro wo kumusanga aho akorera ku muhanda ,bamutunguye  dore ko nta makuru namake yarabifiteho.

Uyu mugore yahawe akayabo k’ibihumbi 500,000 by’ama Naira n’abagiraneza bakoresha Instagram ariko binyuze ku mugore uyikoresha witwa Ahuozia uyikorsha. Ubwo aba bagiraneza basangaga uyu mugore aho yagurishirizaga iki gihingwa cyokeje bakamuha aka kayabo k’amafaranga,yahise aryama hasi ararira ibyishimo biramurenga abura icyo kuvuga,n’icyo gukora.

Madamu Ahuozia washykirije uyu mugore aya mafaranga,yagize ati “Ku baterankunga bose, ndavuga cyane ko mbashimira ko mwamuhaye umugisha binyuze muri njye. Imana ikomeze ibahe byinshi n’ubukire,ibahe kugumana uwo mutima wo gufasha kuko sibose bawugira asoza agira ati ‘’Ndishimye cyane kuba intego twihaye tuyigezeho nta mbogamizi n’imwe ibayeho kandi nanyirugufashwa bimugeze ku mutima.

Uyu mubyeyi nawe,arashima cyane yivuye inyuma aba bagiraneza kuba Imana yarabavugiyemo,  bakamutekerezaho,agira ati ‘’nabuze imyifato,nabuze icyo gukora,mbese byandenze aya mafaranga,ni ubwambere nyafashe mu ntoki zange nukuri,usibye Imana yonyine izabitura murakoze’’.

Iyi nkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yakoze ku mutima benshi,ndetse n’uyu mubyeyi bitewe n’uburyo uyu mubyeyi yagaragaje amarangamutima ye.

Reba uko uyu mubyeyi yishimiye amafaranga yahawe;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *