Muri iki gitondo habyutse hagaragara amashusho y’umucyecuru ufite imyaka 399 yavuzweho ibintu bitandukanye hirya no hino ku isi.

Ni umucyecuru w’imyaka 399 bivugwa ko uyu mu mibereho yabayeho neza cyane akura arya neza ngo bikaba aribyo byamufashije nko kuba ageze kuri iyi myaka akiri ku isi.

Ni inkuru ishingiye k’Umukecuru bivugwa ko ariwe ukuze cyane kurusha abandi ku isi ya rurema, yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na TikTok nyuma yuko hagaragaye amashusho yujuje imyaka 399.

Bamwe bagize byinshi bavuga Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye n’umuryango w’uyu mukecuru, amugaragaza aryamye ku buriri bwe asa nku muntu ufite ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Mu bitangazamakuru bitandukanye banditse byinshi kuri uyu mucyecuru,Bivugwa ko adashobora kugenda ndetse atabasha no kuvuga bitewe n’imyaka amaze kuri iyi isi.

Mu gihe aya mashusho yasakaraga, benshi bashimangiye ko bidasanzwe, ko kubaho imyaka 399 ari umugisha udasanzwe gusa abamuzi neza bakavuga ko uyu mukecuru yakuze arya neza cyane bikaba byaramufashije kugeza kuri iyi myaka.

Bamwe mu baturanyi be bagaragaje ko uyu mucyecuru kuri ubu adashobora kuvuga ndetse no kugenda kuka ubona ko imbaraga zamushizemo cyane kuburyo adashobora kuva aho ari.

Bisa naho uyu mucyecuru abantu benshi batuye muri akagace atuyemo bari bamuzi kuko nubundi ngo ntabwo akunda kuva mu rugo kuko adashoboye kugenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *