Mugihe abagabo benshi bafite abagore benshi bibagora kubana neza n’abagore babiri mu rugo rumwe, hagahora intonganya kubwo gufuhirana,yewe binashoborwa nabake kuko benshi birangira batandukanye burundu rimwe a rimwe bakanicana.  umugabo wo muri Tayilande yatunguye abantu kubera uburyo abana n’abagore umunani mu nzu imwe, byatumye aba icyamamare ku mbuga nkoranyambagaga ndetse byatangaje benshi.

Uyu mugabo avuga ko babanye neza n’aba bagore be uko ari umunani yewe ntibajya bagira icyo bapfa ngo bimereye nkabavandimwe, ibi bikaba byavugishije benshi kuko ntibisanzwe ,ndetse ntibikunze no kubaho, uyu mugabo rero nkuko idina ya Islam ibimwemerera gushaka abagore abashije gutunga avuga ko abayeho ubuzima bwiza kandi abayeho yishimye dore ko aba bagore be bose abafata kimwe kandi abakunda kimwe mbese ntanumwe uruta undi.

Abagore be bose bagize bati: “Mu byukuri ni umugabo ukunda kandi wubaha cyane kuruta abandi bose twabonye, adufata neza ntakintu dufite twamushinja.”

Sorot asanzwe afite umwana w’umuhungu k’umugore we wa mbere, abandi babiri nabo baritegura kwibaruka vuba. Muri icyo kiganiro, yavuze ko abagore be baryama mu byumba bine bitandukanye kandi “bagategereza igihe cyo kuryamana nawe” kandi ngo bigaragara ko nta numwe ufite ikibazo kuri iyo gahunda.

Mu nkuru dukesha Yegob.com avuga ko kuba yarashatse abagore umunani atabyicuza kuko aba bagore be abubaha kandi nabo bakamwubaha bityo akaba ashishikariza abantu bumva ko kugira umugore urenze umwe ari amahano atariko bimeze, icyambere arukumenya kubana neza mubwumvikane kandi ukirinda gutoteza umwe muribo witwaje ko Atari we gusa washatse,mbese ukirinda icyatuma ushwana nabo.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *