Umugabo wa mbere mu mateka watwise amezi 9 umwana akanamwibaruka yatangaje agahinda yatewe n’abaganga. Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko witwa Bennett Kaspar Williams.

Utuye mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washoboye gutwita akanabyara, ababazwa n’abarimo abaganga bamwita umugore cyangwa nyina w’umwana.

Uyu mugabo ubana na mugenzi we bahuje ibitsina witwa Malik bashakanye mu 2019, bifuje kugira umwana, abaganga bamwemerera kubimufashamo bifashishije ubuhanga bwabo bwo gusimbuza imisemburo, ukurwamo imisemburo yabagabo ahabwa iy’abagore izamufasha kwakira inanga ngabo aho kugirango we atange nibyaje gutinda ubuhanga bwabaganga bwaje kugaragara aho uyumugabo yasamye bigatangaza benshi bumvaga ko bitashoboka.

Uyu mugabo yamaze amezi 9 atwite nkabandi bagore Bennett yasamye muri Werurwe 2020, abyara abanje kubagwa kuko nta myanya myibarukiro yari afite cyangwa ahandi umwana yari kunyura, kuko ntiyigeze ahinduza imyanya myibarukiro.

Gusa mu gihe cyo kubyara nk’uko tubikesha Daily Mail, Bennett yababajwe n’uko abaganga bamwitayeho bamwise umubyeyi, n’abantu bamubona ubu bakaba ari ko bamuhamagara gusa kurundi ruhande nawe ntabwo abarenga, cyane ko yakoze ibitarakorwa nundi mugabo wariwe wese ubana nuwo bahuje igitsina.

Bennett yagize Ati “Ikintu cyonyine cyatumye mbabara ubwo nari ntwite ni ukwibeshya ku gitsina cyanjye ubwo nitabwagaho n’abaganga. Gahunda yo gutwita yo, yego ndabyita gahunda (business) yo gutwita kubera ko kwita ku batwite muri Amerika bijyanishwa n’ububyeyi/ubugore, ubwo ni yo mpamvu bigoye kutibeshwaho ku gitsina.

Yabyaye abazwe ariko ababazwa nuko abaganga bamwitaga umugore Yakomeje Ati “N’ubwo mfite ubwanwa bwinshi, igituza kirambuye yewe n’igitsina cy’umugabo, abantu ntabwo baba babyitayeho, ahubwo bakomeza kunyita mama, umubyeyi… Ni cyo kimbabaza ariko nabo sibo byatewe nibyo babonye gusa kuruhande rwanjye nyeneyeko batekereza kabiri bakamenyako ndumugabo ntari umugore.”

Bennett yibona nk’umugabo waciye agahigo, akabasha kubyara kandi ubu bushobozi busanganywe ab’igitsina gore. We yishimira cyane kwitwa se wa Hudson, n’uyu mwana akamwita se, aho kwitwa nyina.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *