Umugabo yafashwe ari gusambana n’indaya ku kiriyo cy’umugore we,ibintu byababaje abatari bacye hirya no hino ku isi.

Umugabo witwa Luscious Chiturumani wo mu gace ka Gweru mu gihugu cya Zimbabwe yakoze amahano yababaje benshi mu bagize umuryango we ndetse n’umuryango wa nyakwigendera ariwe mugore we ubwo yafatwaga ari gusambana n’indaya ku kiriyo cy’umugore we.

Ishyano ryacitse umurizo hirya no hino ku isi ikibazo cy’ubusambanyi kimaze gufata indi ntera aho abantu basigaye barabigize nkumuco wabo wa buri munsi kugeza naho umugabo kwihangana bimunanira ngo byibuze babanze bashyingure nukuri birababaje kandi cyane.

Kuri ubu iyo uzengurutse imbuga nkoranya mbaga usanga amashusho asigaye arebwa cyane ari ayurukozasonii aho usanga abantu benshi basigaye bakora ama video (Amashusho) yabyo kuko ariyo asigaye atanga ngo icyo bita Views ngo bibonere agatubutse.

Ni inkuru ishingiye kuri Bwana Luscious Chiturumani yabanaga n’umugore we witwa Sibongile Mthetwa ariko baza gutandukanwa n’urupfu kuko uyu mugore yaje gufatwa n’uburwayi buramuhitana,

Kubera ko Chiturumani atari yaramaze kwishyura inkwano mu muryango w’umugore we,hafashwe umwanzuro y’uko umugore ashyingurwa iwabo ahitwa Chiledzi hari hatuye ababyeyi be.

Mu byukuri Uyu mugabo yagiye kwa sebukwe ari kumwe n’umugore wari umuherekeje bahageze avuga ko ari mushiki we bamuha icyubahiro nk’umukwe wabo Muri iki gihe kimwe mu bintu byangirije imitwe yabantu hirya no hino ku isi ni ikibazo cy’ubusambanyi aho usigaye usanga byarafashe indi ntera cyane cyane mu bakiri bato (Urubyiruko) mu banyeshuri ndetse no mu bantu bakuru.

Ijoro riguye,abashyitsi bahawe icyumba cyo kuryamamo ariko kubera bari benshi uyu mukwe wabo bamuhaye icyumba cyiza we n’uyu yitaga mushiki we, Nubwo hari abandi bagombaga kurara muri iki cyumba,ntabwo baje kuryama bituma aba bombi babona ubwigenge bwo gukora amahano, Mu rukerera,umugabo wari uri kunywa agatabi yasohotse hanze,ageze ku cyumba cyari cyarayemo aba bombi yumva Bwana Chiturumani yiyibagije ko yapfushije umugore ari gusambana n’uyu mugore bari bazanye.

Uyu mugabo utavuzwe amazina yahise ahamagara abandi bantu bumva akaruru k’uyu mugore ari kenshi mu cyumba biracika niko kwiyemeza kubagwa gitumo Ibyago byabo icyumba barimo nticyari gifunze cyane barabinjiranye basanga rwahanye inkoyoyo ,Umwe mu bagize umuryango w’uyu mugore wapfuye witwa Grace Mtethwa yabwiye itangazamakuru ko uyu mukwe wabo yazanye igisebo mu muryango we.

Ati “Biteye isoni ibyo yakoze,Ni gute umuntu ava Gweru akaza gusambanira hano?.Sinigeze mbona ibintu nkibi mu buzima bwanjye.Nta soni yagize zo kuzana indaya akabeshya ko ari mushiki we.”

Uyu mugabo n’uyu mugore bahise basohorwa nabi batangira gukubitwa ibyari ikiriyo bihinduka intambara ndetse aba bombi banyujijwe mu mujyi bambaye ubusa buri buri.

INKURU dukesha; KIGALIUPDATES

 

 

 

 

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *