Muri congo umusore w’imyaka 32 yakoze ubukwe n’abakobwa 3 b’impanga bakoze ubukwe bwiza cyane kandi butangaje dore ko baribaherekejwe nabatari bake.

Uyumusore avugako akunda aba bakobwa uko ari batatu Kandi nabo bamukunda bityo rero ngo uko byamera kose agomba kubarongora Bose bakaba abagore be cyane ko basa cyane Kandi bahuje nimyitwarire ngo kuriwe yashatse umugore umwe.

Aha ni mugace bita karehe gaherereye muri Kivu  ya magepfo aha hakaba habaye ikintu cyagatangaza aho umusore witwa Louiso ufite imyaka 32 yakoze ubukwe abukorana nabakobwa batatu bimpanga.

Abantu benshi bagiye batandukanye baribaza impamvu nyamukuru aba bakobwa bemeye  gushaka umugabo umwe ari batatu gusa babuze igisubizo, nawe ushobora kwibaza niba ari igitsina Gabo gike kiri mu gihugu byabacanze gusa aba bakobwa bavuga ko kubw’urukundo bakundana bo ubwabo ntakabuza kuba bashaka umugabo umwe dore ngo ko bose bamukunda kandi nawe abakunda.

Uyu musore avuga ko ashaka gukora ikintu kitarigera gikorwa na rimwe kwisi aho yemeye kuzana abakobwa batatu bimpanga bakamubera abagore bose Aba bakobwa bavukiye umunsi umwe bavuka kubabyeyi bamwe aho ababyeyi babo bahisemo kubita NATACHA, NATHALIE, NADEJA.

Louiso avuga ko abizi ko abantu benshi batabyishimiye ubukwe bwe cyane ko atazi neza niba n’ababyeyi be baribubutahe gusa icyo azi nikimwe nuko uyu munsi ari uwagaciro kuriwe ndetse no ku bagore be Uyu musore yatangaje ko  byatangiye akunze umukobwa witwa NATHALIE bahuriye kumbuga nkoranyambaga bapanga guhura maze bahuye bemeranya gukundana bahita bemeranya no kubana,nuko amubwira ko afite impanga ze ebyiri nawe wa gatatu ,maze umusore amusaba kubahuza nawe ,birangira abakunze bose abibwiye NATHALIE ko yabakunze bose nawe ntiyabigiraho ikibazo kuko nabo bifuzaga ko batazatandukana nuko birangira bose bemeye kubana .

Aba bakobwa bavuga ko bishimye cyane kuko inzozi zabo zibaye impamo kuberako bahoraga bafite impungenge zo kuzatandukana none ngo bishimiyeko bagiye gushaka umugabo umwe kandi bakunda nawe ubakunda.

Bakomeza bavuga ko Louiso yajyaga aza iwabo uwo ahasanze akamwakira kuko barasa cyane ntiwabatandukanya bisanga bose bamukunze nuko bamusaba kubazana bose maze arabyemera Uyu musore avugako yaje gusura NATHALIE ahasanga abakobwa ba 3 basa cyane nuko arababaza ngo NATHALIE nuwuhe maze baramusubiza ngo Bose barahuye maze abura icyo akora cyane ko yabakundaga cyane nuko afata umwanzuro ugoye ariko aremera afata umwanzuro utashimishije abantu benshi kuburyo n’ababyeyi be bataje m’ubukwe bwe ariko avuga ko igihe cyizagera bakabyakira.

Uyu musore avuga ko kuba yarakunze NATHALIE bikagera naho amenya nabavandimwe bimpanga babiri nabo bagakundana Kandi ngo bakaba bahuje imico we ntacyo bimutwaye kubagira abagore be kuko ngo abona Bose aribamwe. Mushiki we witwa Bijoux yavuzeko ibyo musaza we yakoze akibyumva ntago yabyumvise neza ariko ngo yasanze aramahitamo ye maze aramushyigikira Kandi avugako azahora amushyigikira nubwo ababyeyi be batabyumva.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *