Umugabo wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, Akagari ka Muyira mu mudugudu wa Muyira, afunzwe akurikiranweho gukubita no gukomeretsa umwana w’imyaka ibiri yibyariye amuziza ko yavutse ari umukobwa ndetse akanakomeretsa na nyina.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwafunze Ngayabateranya Emmanuel w’imyaka 27, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umwana we ufite imyaka 2 y’amavuko ndetse n’umugore we.

Uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane aho umugore kuva yabyara umugabo yamuhozaga ku nkeke avuga ko ari we wa mbere mu muryango w’iwabo ubyaye umukobwa.

Ibi nibyo byatutumbye bigera aho yadukira uyu mwana na nyina arabakubita cyane.

Kuwa gatatu Tariki ya 29/06/2022, nibwo uriya mugabo yafashwe, akaba akekwaho gukubita umwana we agafuni mu mutwe no ku jisho amuziza ko yavutse ari umukobwa, akaba ari nacyo yakubitiye umugore we.

Amuziza ko yabyaye umwana w’umukobwa kandi ngo mu muryango wabo batajya babyara imfura z’abakobwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko uriya mugabo watawe muri yombi afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Gihango, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

izindi nkuru wasoma;

umukozi wo mu rugo, wishe umwana w’imyaka 9 yitabye urukiko anasobanura uko yabigenje

Umuhanzi Danny Vumbi yapfushije mama we umubyara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *