Umugabo witwa Benjamin  wo mu gihugu cya Nigeria, yatwikiye mu nzu umugore we na musaza w’umugorewe abaziza ko yashatse kugurisha inzu agasanga hariho izina ry”umugore gusa irye ritariho kandi bari barumvikanyeko umugore ntagikorwa yagakwiye kugira kitariho umugabo.

Uyu mugabo rero ubwo yaboneraga umukiriya inzu babagamo ngo ayigurishe nubwo hatatangajwe byinci kubyari bibyihishe inyuma yaje gusanga kunyandiko zinyubako yabo nta zina rye ririho bityo ahitamo gutwika umugore we namusaza w’umugorewe.

Kuba hari hariho izina ry’umugore, bivuze ko umugabo nta burenganzira yari afite bwo kugurisha uwo mutungo w’umugore we kandi no kubyumvisha umugore we bikaba byari bugorane cyane ko yari yabonye umukiriya bwihishwa atariyarigeze abimenyesha umufasha we.

Aya makuru yatanzwe na muramu we na we wahise yitaba Imana ariko polisi yahageze akiri muzima avuga uko byagenze mu gihe uyu mugabo we yahise ahunga.

Imirambo y’aba bombi yajyanwe ku bitaro kugira ngo hakomeze hakorwe ubundi bushakashatsi ku cyaba cyahitanye aba bavandimwe.

By Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *