Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru yumugabo wiyahuye kuberako yategeteje cyane umugore we ko ataha akamubura kandi yarasanzwe amutegereza igihe cyaricyo cyose umgore agatahaburigihe cyose uyumugore yatahaga atinze.

Uyu mugabo wari atuye mu gace ka Kisumu bivugwako yageze mu rugo avuye mu kazi agategereza ko umugore we ataha. Uyu mugabo uzwi Ku izina rya Venus Amimo bivugwako yategereje umugore mpaka saa 2:00 zijoro agaheba hanyuma agahita afata iki cyemezo cyo kujya kwiyahura kuko ngo byaribimaze kumurambira benshi baturanye nuyumugabo bemeza nezako icyamuteye kwiyahura arinandaro yogutinda kumugorewe uhora ataha mugicu cyane.

Nkuko K24TV yo Muri Kenya yabitangaje uyu mugabo yandikiye ibaruwa inshuti ye ayibwirako umugore we ariwe utumye afata iki cyemezo kandi ko ajyanye agahinda kenshi.

Amakuru yatanzwe nabaturanyi avugako umugore yari asanzwe ataha atinze cyane ngo gusa ntibakekaga ko byatera umugabo we kwiyahura kuko babonaga ntakibazo yabigiragaho umurebeye inyuma bamwe bemezako uwomugabo buruko umugore yatahaga atinze yagiraga agahinda gusa akabihisha ngo bitazakomeza guteza inonganya.

Umugabo yiyahuye yitwikiye mu modoka ye nkuko byemezwa na Police ndetse ubu umurambo ukaba uri mu bitaro ahasanzwe hashyirwa imibiri mbere yo gushyingurwa muri morgue.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *