Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y’umusore wabuze umugore we ku munsi w’ubukwe ndetse birangira ubukwe bwose bupfuye .

Umusore uzwi nka Murenzi Alex wari kurushinga na umukobwa witwa Musabwa Scovia nyuma bigapfa aho umugabo yatangaje ko musaza w’umukobwa , yamuhagaye mu ijoro ryo kuwa 4 ubukwe buri kuwa 5 amumenyesha ko Musabwa yabuze ndetse aza gukoranya umuryango baje gusaba basanga iwabo w’umukobwa ntacyo biteguye,bisa nkaho ntacyo bazi kubijyanye n’ubukwe bw’umukobwa wabo.

kuri uyu munsi Musabwa Scovia wabuze ku munsi w’ubukwe yavuze impamvu yabuze ari uko kuwa 2 yabonye telephone imuhamagara imubwira ko Murenzi Alex yarwanye ndetse afunze nawe abajije uwa muhamagaye icyo yazize amusubiza ko yarwanye n’undi mugore ndetse bafitanye n’uruhinja,bityo kubyakira ko uyu Murenzi afite umugore n’umwana biramunanira kubyihanganira kuko Atari yarabimumenyesheje ahita ahitamo gufata umwanzuro wo kugenda atabwiye umuntu n’umwe.

Mu kumva ibyo byose nk’umuntu bakundanye imyaka 2 bitegura kurushinga nta kintu yigeze amubwira ko yaba afite undi mugore banafitanye umwana byatumye , yumva abivuyemo  ibyo gushakana n’umuntu utavuga ukuri ndetse arabimubwira ko iby’ubukwe abivuyemo agiye kwishakira abandi.

Pastor wari kubasezeranya nawe yamenye ayo makuru y’uko Murenzi yarwanye n’undi bashakanye ahita afata icyemezo ko atari busezeranye umugabo nk’uwo ufite abagore barenze umwe bityo birangira Scovia atabonetse ku munsi w’ubukwe.

Abari batashye ubukwe nabo barumiwe benshi bakomeza gutuka uyu mukobwa kuko batari bazi impamvu yamuteye kutaza mu bukwe bwe,gusa nyuma baje kumenya ukuri ,binavugwa ko umuryango w’umusore batari bazi ko yashatse ndetse afite n’umwana,cyane ko ari nabo bari babukereye kurusha umuryango w’umukobwa.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *