Umugore n’umugabo bifashe amashusho y’urukozasoni basambanya umukobwa wabo w’imyaka 4 y’amavuko, Umugabo w’imyaka 29 y’amavuko n’umugore w’imyaka 30 bakomoka mu gihugu cya Ukraine bifashe amashusho y’urukozasoni basambanya umukobwa wabo w’imyaka 4 y’amavuko kugira ngo bagurishe ayo mashusho y’urukozasoni y’abana bato mu gihugu cya Australia ku mafaranga 70 y’amadorari. Ngo iki gikorwa batangiye kukimukorera afite imyaka 2 y’amavuko.

Uyu mugabo n’umugore ngo ubusanzwe umwe ni mubyara w’undi ngo bakoreye ibi bitera soni mu gihugu cyabo cya Ukraine aho bivugwa ko bakoreye ubusambanya uyu mwana na mbere agifite imyaka 2 y’amavuko ,Amafoto ya polisi agaragaza ko aba bombi batatangajwe amazina bamaze gufatwa bagafungwa n’amashusho,amafoto ndetse n’udukino tw’imibonano mpuza bitsina byose byafashwe nyuma y’igikorwa cyo guhiga aba bombi cyakozwe n’igipolisi cyo muri Australia gikorera  muri Ukraine, Nkuko tubicyesha TNS yo muri Ukraine,ngo abari gukora iperereza b’Abanya-Australia bari gushaka ibimenyetso bifashishije imwe mu mavidewo aho uwo mwana muto w’umukobwa bamufotoraga arimo gukorana imibonano n’ababyeyi be bose bamwakuranwaho.Ibyo bimenyetso basanze hari aho bihuriye n’ iguriro ry’amafirimi ryo mu gace kitwa Poltova muri Ukraine.

Umunyamakuru wo muri Ukraine witwa Moskovsky Komsomolets yavuze ko abari gukora iperereza bari kwifashisha inshuti z’abo kugira ngo bahabwe amakuru yizewe, Moskovsky yagize ati”Abanya-Australia bakomeje kwinginga inshuti zabo zo muri Ukraine ngo bashakishe ibindi bimenyetso kubera ko amavidewo mashya y’umwana atazwi yashyizwe kuri internet ku bwinshi avuye ahantu hamwe.”

Raporo irerekana ko uyu mugore n’umugabo baheruka kugurisha amavidewo “muri Australia no muri Asia bakabishyurira kuri interineti”aho ikiguzi cy’imwe kiri hagati y’amadorari 70 kugeza ku 140 nk’uko polisi muri Ukraine ibitangaza. Abo bombi byarangiye babakuye muri Poltovo babagemura mu gace ka Kryvyi Rih muri Dnipropetrovsk umwe mu mijyi yo muri Ukraine.

 

Nyuma y’ibyo umwana yagaragaye ajyanwa na ambilanse ku bitaro kugira ngo bajye kumukorera isuzuma ,nyuma yaho bahise bamujyana mu kigo kita ku bana batagira ababyeyi kiri Poltova. Naho ababyeyi be babaye bafunzwe igihe kingana n’amezi 2 mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse,

Ekaterina Malykhina wunganira umwana mu nkiko yavuze ko umwana w’umukobwa afite agahinda n’intimba y’ibyo yakorewe agira ati”Yari mu bihe bibi,yari yaribuze,nta n’uwo yabwiraga None ubu aganira n’abandi bana yabagize inshuti kandi abisanzuraho nta kibazo, Umukuru wa Polisi wungirije mu gihugu cya Ukraine Vyacheslav Abroskin yagize ati”Harebwe ibyo uyu mubyeyi yakoreye umwana we ,ntabwo akwiye kwitwa umubyeyi Ntabwo nababwira byose by’uyu mugome yakoze ariko ku bwanjye uyu mugore ntiyarekurwa.

Ibi byatangaje abantu benshi aho bavuga ko bidakwiye ko wakorera umwana wawe ubucuruzi bushingiye ku rukoza soni ndetse no ku muhohotera bikabije bene kariya kageni

Biravugwa ko umwana adatezegusubizwa mu muryango we ahubwo birashoboka ko azajyanwa mu muryango uzamwitaho atari ababyeyi be.Aba bombi bashobora kuzafungwa igihe kingana n’imyaka 12 nibaramuka bahamwe n’icyaha.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *