Umugore witwa Mayra Hill ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza yavuze ko uyu mutungo we ari ntagereranwa kuko umufasha kubaho ndetse wanamugize icyamamare Uyu mugore yavuze ko nubwo aya mabere amubangamira mu gutwara imodoka,kwiruka no kuryama uko ashaka ariko yishimira ko amufasha kwinjiza amafaranga.

Uyu mugore yavuze ko aya mabere yamutwaye akayab k’ibihumbi 10 by’amapawundi ni amafaranga menci muma nyarwanda yewe no mumadolari nimenci cyane aka kayabo yagatanze mu kwibagisha kugira ngo abe Manini ariko yamufashije kwinjira mu mwuga wo kumurika imideli aho kuri ubu yinjije angana nayo yashoye buri kwezi, ati “Nibagishije amabere inshuro 5.

Niyishyuriye inshuro 2 ntanga ibihumbi 10 by’amapawundi izindi nshuro nabikorewe n’abandi bantu banyitagaho inshuro 3 nabikoreye muri UK ku bihumbi 32 by’amapawundi ariko nyuma y’aho abaganga bambwira ko batarenza ingano y’amabere nari mfite mpitamo kujya hanze, ubu ndakeka ko arinjye ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza hose ndetse no mubihugu bimwe nabimwe nta wamiga ku mabere yanjye .

Nkwiriye kumenyera kubaho nyafite, nk’ubu nkunda kujya muri Gym cyane ariko sinshobora kwiruka kuko atuma mbabara cyane umugongo n’intugu.Sinashobora gutwara imodoka kubera ko amaboko yanjye atabasha kwirambura ngo agere imbere murimake bamwe bavugako arumu.”

Uyu mukobwa yavuze ko akiri muto atakundaga uko yari ananutse byatumaga bagenzi be bamwibasira ariko nyuma y’aho ku myaka 17 yatangiye kwinjira mu kumurika imideli ndetse no kuryoshya imikino y’iteramakofe bituma ava mu ishuri yiyegurira kumurika imideli.

Ku myaka 19 nibwo uyu mugore yafashe ku mafaranga yari yarizigamiye atangira kwiyongeresha amabere mu bitaro bya Bristol, yakomeje kuyongera cyane kugeza ubwo aciye agahigo ko kuba umugore ufite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza no mubihugu bimwe nabimwe kw’isi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *