Umugore utwite ndetse n’abandi bantu umunani bahiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye ahitwa Ilorin,

Kwara state muri Nigeria.

Iyi mpanuka yabereye hafi y’ikibuga k’idenge ahagana saa mbiri za mu gitondo ku cyumweru tariki 20 Byatangajwe ko imwe mu modoka yakoze impanuka yari itwaye peterole yuzuye mu majerekani Uwabonye impanuka iba yavuze ko ivatiri yagonganye na Taxi yariri ku muvuduko ukabije, hanyuma iyi taxi igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro ukabije ,bakabura ubatabara dore ko police nabashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro bahageze birangiye,gusa ikibabaje cyane muriyi modoka harimo umugore utwite ndetseinda y’imvutsi nawe akaba yitabye Imana ibi byababaje benshi cyane ,bakomeza kwihanganisha ababuze ababo ndetse no kubafata mu mugongo.

Mu marira menshi yababuze ababo barasaba ko abashinzwe umutekano bakurikirana neza bakamenya icyateye iyi mpanuka bicukumbuye,naho abakomeretse banjyanwe mu bitaro bakomeje kwitabwaho n’ubwo bangiritse cyane gusa baracyari bazima.

Abantu icyenda bapfiriye muri iyi mpanuka bivugwa ko bahiye ku rwego rukomeye, imirambo yabo ikaba yagejejwe ku bitaro bya Kaminuza ya Ilorin, mu gihe abandi batanu bo bakomeretse bikabije bakaba bari kwitabwaho muri ibyo bitaro.

Abagabo batatu bari mu ivatiri bo bakaba bavuyemo ari bazima ntakibazo nakimwe bafite ,kandi bashima Imana cyane kuko yari impanuka itoroshye.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *