Umugore w’umuherwe witwa Isabelle Johnson w’Umunyafurika ariko usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye kwishyura umushahara wa buri kwezi ungana n’amadorali ya Amerika 15000(asaga miliyoni 15 z’Amanyarwanda) ku mugabo witeguye kumurongora.

Uyu mugore,yatangaje ibi kubwo kubura umukunzi,bahuza bagakomeza urugendo rw’urukundo,kuko abo bahuye bose baba bagenzwa n’ibyo atunze bakamubabariza umutima rero akaba arinabyo,byamuteye gufata umwanzuro wo kurushinga n’uwo azajya yishyura buri kwezi kugira ngo batazapfa amafaranga nkuko aribyo bimutandukanya nabo bakundanye.

Isabelle wo muri Africa tutabashije kumenya igihugu akomokamo,yatangaje ko yifuza umugabo bashing urugo rugakomera,ndetse utajarajara bakazanabyarana,ni ibintu bidasanzwe,nkuko byatangaje benshi ndetse,binavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nkuko benshi bamubwiye amagambo Atari meza ko yagumiwe,cyangwa afite impamvu ye yihariye yo gushaka umugabo uzanjya wishyurwa buri kwezi,gusa ku giti cye we atangaza ko ari amahitamo ye kandi arumwanzuro we wanyuma kandi atazabyicuza nkuko yabitangarije kuri instargram ye.

Ni ibintu bidasanzwe kuri uyu mugore ufite agatubutse ariko wabuze umukunzi wamuhumuriza umutima bagafatanya urugendo rw’urukundo .uyu mugore akaba yahaye amahirwe umugabo wese wifuza kumugira umugore yo kubona aka kayabo ariko agira nibindi amusaba.

 

Uyu mugore hari ibindi asaba umugabo wifuza ko babana:

  • Ntugomba kugira uwo ari we wese uvugana na we kuri telefoni yaba abo muvukana cyangwa abandi
  • Mbere yuko tubyara ,hagomba kugira umuntu uza kubana natwe kugeza tubyaye, kandi uzaza agomba kuba ari umukecuru ndetse akaba ari njye umwitaho.
  • Ntabwo ufite uburenganzira bwo gusangiza ubuzima bwacu bwite abandi bantu yaba benewanyu inshuti cyangwa abavandimwe.
  • Nta narimwe inshuti zawe cyangwa benewanyu bagomba kurara hano.Nitwe twenyine tugomba kurara mu nzu yacu.

Iyi nyandiko y’uyu mugore yanyuze kuri LFT,ku maradio ndetse na paji za Facebook yashyizweho ibitekerezo bitandukanye harimo abagabo n’abasore bashishikajwe n’aya mafaranga.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *