Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru ibabaje y’umugore w’imyaka 32 wafatiwe i Mwiyala, muri Kenya, mu nkengero z’umujyi wa Kakamega, azira guha abana be ibiryo biroze maze na we akagerageza kwitera icyuma mu ijosi.

Ku wa gatandatu, tariki ya 5 Werurwe 2022,nibwo Pherine Maero, umuforomokazi , yaroze abana be bombi, bafite imyaka 7 na 9, hanyuma ahamagaza umugabo we bari baratandukanye “gukusanya imirambo y’abana be.”

Amakuru avuga ko uyu mugore yamusanze ku irembo saa tatu za mu gitondo, amusunikira gukingurira ‘umugabo’ amarembo, ariko amaze kubakurikira mu rugo rwabo, asanga abana babiri bapfiriye ku buriri bwabo, nk’uko byatangajwe na Charles Akhonya, umuzamu kuri iyi nzu. Uyu mugore wagerageje kwikata ijosi akoresheje icyuma, yararokowe kandi ari kuvurirwa mu bitaro bya Kakamega mu gihe abapolisi barimo gukora iperereza. Bamenye neza icyabishe ndetse bashake n’ibimenyetso

Nk’uko abaturanyi baganiriye n’abanyamakuru babitangaza ngo uyu mugore yagiye akora nabi kuva yatandukana n’umugabo we, amena imodoka y’umugabo we yari iparitse mu nzu, igihe kimwe. Bavuga ko yakoraga ibintu bidakwiriye umuyeyi ndetse afite imyifatire itangaje kugera naho yiyicira abana be yibyariye abaroze.

Imirambo y’abana bato yajyanywe muburuhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kakamega County Teaching & Referral Hospital. Police yatanga je ko Uyu mugore icyaha nicyimuhama azakatirwa igihano cyaburundu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *