Hari uwifuza kurera abana barenga icumi ? Umugore w’imyaka 49 yamavuko wo mugihugu cya  Kenya yibarutse abana 19.

Mboze Munga Chiro, Yavutse ari umwana umwe ‘Ikinege” afite abana 10 b’abahungu n’abandi 9 b’abakobwa. Umwana we wa mbere afite imyaka 32, mu gihe umuto afite imyaka ibiri Uyu mugore yibaruka buri mwaka, kandi abana be bafite ubuzima bwiza kandi cyane.

Mboze yavutse ari ikinege, ariko kubera ubuzima bubi yaciyemo, byatumye ashaka umugabo akirimuto akimara gushaka yizeraga ko mu gihe cyokubaka urugo rwe, haribintu azabona atari yarigeze abona murugo iwabo Urukundo ibyo kurya ibyo yifuza imyenda ndetse n’ibindi umuntu akenera mu buzima bwaburi munsi.

Ku myaka 17 yarafite yaje kubona umugabo ahita ashaka kandi ntagihe kirekire nyuma yumwaka yaje kubyara umwana we wambere yatangiye  yibaruka Umuhungu, hanyuma kuva icyo gihe buri mwaka akajya yibaruka kugeza ubu asigaye afite abana 19,Ariko nibi mworoheye kubarera kuko umugabo we akora akazi ahembwa ku munsi kuko akora akazi kubwubatsi mugihe uyu mugore nawe akora akazi ko guhigira abantu bakamuhemba.

Avuga ko abana be ba mbere yabyaye afashijwe n’abaganga murugo iwe, Ariko uko yagendaga abyara abandi bana, abantu batangiye kumuvuga no kumuseka kuko abyara buri mwaka Aho ni ho yatangiye kujya yibyaza ari kumwe n’umugabo we, batarinze guhamagara arabimenyera kwibyaza.

Akomeza avuga Ati “Nakomeje nibyaza kugeza kuri uyu wa nyuma nawu pfashije kubyara ndibyaza njyewe jyenyine.”Abana 19 abo yise amazina ni babiri gusa.

Uyu mugore Mboze avuga ko abana yise amazina we ubwe muri abo 19, ari babiri gusa, abandi ngo bagiye bahabwa amazina na se wabo hamwe nabandi bantu baje kumureba yabyaye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *