Umuhanzi Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi mu muziki nyarwanda kuri we ni agahinda kenshi, ndetse n’inshuti ze zikomeje kumwihanganisha kubera kubura umubyeyi.

Kuri uyu wa 28 Kamena 2022 nibwo Mama wa Danny Vumbi yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Danny Vumbi yatangaje ko umwaka ushize aribwo bamenye ko umukecuru arwaye umutima bagerageza kumuvuza aroroherwa.

Yagize ati “Yafataga imiti neza ndetse anakurikiza gahunda zose za muganga. Yari asigaye akomeye, ariko twatunguwe no kumva ko saa sita z’amanywa yikubise hasi ntabashe kubyuka,” Agahita yitaba Imana.

Uyu mubyeyi yitabye Imana aguye mu rugo aho yari asanzwe atuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kabatwa mu ga santere ka Kinyebebe.

Dukomeze gufata uyu muhanzi mumugongo ndetse n’umuryango we,naho uyu mubyeyi Imana imuhe iruhuko ridashira.

izindi nkuru wasoma;

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Singapore wasuye u Rwanda

Abantu bagera kuri 46 basanzwe mu ikamyo bapfuye muri Amerika(USA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *