Ruger wamenyekanye cyane mundirimbo Dior,Bounce,Snapchat ndetse n’izindi yatangaje ko azataramira I Kigali tariki19 gashyantare (19/2/2022] ahazwi nko kwirebero [canal Olympia] Ruger yatangaje ibi mubutumwa yanyujije kurubuga rwe rwa Instargram yagize ati’’Muraho neza, Kigali ni Ruger ubaramutsa, nzabataramira tariki 19/2/2022 kuri canal Olympia.’’

Ruger ni umuhanzi ugezweho uzwi cyane muri Nigeria cyane cyane no muri afurika,ibi akaba abikesha indirimbo ye yamuzamuye cyane yitwa ‘’DIOR’’na ‘’BOUNCE’’ imaze amezi umunani gusa ariko ikaba imaze kurebwa nabarenga million 25.

Ruger yateye imbere cyane nyuma yo gusinyana amasezerano na’’ D PRENCE ‘’binyuze muri societe ye ifasha abahanzi yitwa John’s in the word record,cyane cyane izina rye ryatumbagiye ubwo isi yarihanganye  nicyorezo cya Covid 19.

Muri Gashyantare 2021 Ruger yasoye ep (Episode) ye yakabiri yise’’ the second wave’’iyi yaririho indirimbo ‘’DIOR’’yubatse izina,muri werurwe 2021 nibwo uyu musore yasoye ep yise (Pandemic)yaririho indirimbo yise Bounce iramuzamura kuko yakunzwe nabatari bake.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko uretse izi ndirimbo zatumye aba icyamamare harinindi yahuriyemo na’’ D PRENCE’’hamwe na ‘’REMA’’ nawe wo muri Nigeria.

Uyu musore atangaje ko azataramira mu Rwanda nyuma yahoo inama y’abaminisitiry iteranye igatangaza ko ikomoreye ibitaramo byakira abantu benshi  nyuma y’igihe abanyarwanda bahanganye n’ubwandu bushyabw’icyorezo cya Covid 19 ubu ategerejwe nabatari bake .

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *