“Umuhate wawe ni isomo ku banyafurika benshi” – Kagame abwira Abiy watsindiye Prix Nobel

Perezida Kagame yagaragarije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Ahmed Abiy, ko yishimiye kuba yatoranyijwe akagenerwa igihembo cyitiriwe Nobel cy’uyu mwaka wa 2019.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Ahmed mu kunga abaturage b’igihugu cye, ndetse no guharanira ubufatanye n’amahoro mu karere, amubwira ko umuhate afite ari isomo ku Banyafurika benshi.

Ahmed yatsindiye igihembo cyitiriwe Nobel cy’uyu mwaka kubera ahanini uruhare rwe mu gutuma igihugu cye cyongera kubana neza na Eritrea nyuma y’imyaka hafi 30 impande zombi zirebana ay’ingwe.

Uyu mugabo w’imyaka 43 yabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Mata 2018. Akigera ku butegetsi yahise afungura imfungwa za politiki ndetse asaba gutaha abanyepolitiki bari mu buhungiro, afungura n’abanyamakuru bari bafunzwe.

Ambasade ya Eritrea muri Ethiopia yarafunguwe, ibihugu bifungura ipaji nshya mu mibanire yabyo yari imaze igihe kinini imeze nabi.  Eritrea yatangaje ubwigenge bwayo mu 1991 nyuma yo gutsinda urugamba yarwanyemo na Ethiopia yari imaze imyaka 30 iyikoloniza.

Nyuma yo kubona ubwigenge, abaturage ba Ethiopia n’aba Eritrea ntibabashaga kugenderanira kubera ikibazo cy’umupaka ibihugu byombi byapfaga. Ubushyamirane bwahombeje impande zombi mu rwego rw’ubukungu.

Mu gihugu imbere, Abiy yakoze impinduka zikomeye mu nzego z’ubutabera n’umutekano, ndetse Minisiteri y’Umutekano na Minisiteri y’Ubutabera azishyira mu maboko y’abagore. Ni minisiteri zikomeye.

Abo bagore ni bamwe mu bahawe imirimo muri Guverinoma yashyizweho ifite abagore ku ijanisha rya 50%, ibintu byashimwe cyane n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kimwe n’abaharanira uburinganire.

Ku ngoma ya Abiy kandi, ni bwo umugore wa mbere yabaye Perezida muri iki gihugu cya Ethiopia gituwe n’abaturage basaga Miliyoni 100. Madamu Sahle-Work Zewde yatorewe kuba Perezida kuwa 25 Ukwakira 2018.

Komite itegura ibihembo byitiriwe Nobel izwi nka Norwegian Nobel Committee, ubwo yatangaza uwagitsindiye uyu mwaka, yavuze ko “umuhate wa Ahmed Abiy ukeneye gushyigikirwa no gushimirwa.”

Berit Reiss-Andersen uyobora Norwegian Nobel Committee yavuze ko imikorere ya Abiy ikwiye kuzirikanwa, ariko ko hari ibyo agitegerejweho gushyira ku murongo mu gihugu cye. Ni mu gihe bamwe bavuga ko ahawe iki gihembo gikomeye hakiri kare cyane, dore ko ataramara n’imyaka ibiri ku butegetsi.
Berit Reiss-Andersen yagize ati, “Nka Minisitiri w’Intebe, Abiy yagaragaje ubushake bwo guteza imbere ubwiyunge, ubufatanye n’ubutabera bwa rubanda. Gusa hari inzitizi nyinshi zigihari. Ivanguramoko rikomeza kwiyongera kandi mu byumweru n’amezi ashize twabonye ingero z’ibi.”
Yakomeje agira ati, “Mu by’ukuri hari byinshi bimaze gukorwa mu guhindura Ethiopia ikaba igihugu kigendera kuri demokarasi, ariko urugendo ruracyari rurerure. Roma ntiyubatswe mu munsi umwe, bityo n’amahoro n’iterambere rya demokarasi ntabwo byagerwaho mu gahe gato.”

 

Soma inkuru yose hano

Yanditswe na : Imvaho Nshya

Comments are closed, but trackbacks and pingbacks are open.

error: Alert: Content is protected !!