Umugabo ukora akazi ko guterura imizigo (umukarani) mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, yakubise mugenzi we basangiye akazi mu buryo bukomeye bimuviramo gupfa.

Uyu mukarani yagiranye amakimbirane na mugenzi we bararwana, aza kumukubita ikintu mu mutwe bimuviramo kwitaba Imana.

Uwitwa Habarurema Jean, yagize ati “Bagiranye amakimbirane hanyuma bararwana ariko abantu babakiza yamaze kumukubita ikintu mu mutwe noneho arataha nyuma nibwo twumvise ngo yapfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Mukandori T Grace, yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mukarani yahise atabwa muri yombi.  Yagize ati “Twumvise ko bagiranye

amakimbirane ngo akubita mugenzi we ikintu mu mutwe arataha aza kuremba, arapfa, yongeyeho ko nyuma y’uko uwo mukarani apfuye uwamukubise yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rumukurikirane kuri icyo cyaha akekwaho.

izindi nkuru wasoma;

Harmonize yatereya ivi umukunzi we Kajala nyuma yigihe gito basubiranye

Fofo ukina muri Papa Sava witegura kurushinga yahishuye ikintu gisekeje yakora umukunzi we aramutse amutanzemo pase

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *