Umukecuru witwa Priscilla Sitienie mu rwego rwo gukabya inzozi ze zo kuba umudogiteri yasubiye mu ishuri ndetse ubu akaba ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza Priscilla yatangaje ko yagiye mu ishuri kugira ngo abere urugero rwiza abuzukuruza be ndetse no mu rwego rwo kugera ku nzozi ze zo kuba umudogiteri.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru yatangiye ishuri mu myaka irenga itanu ishize. Atangira kwiga yatangiriye mu mashuri abanza ku ishuri ribanza rya Leaders Vision Preparatory School riri mu gace ka Ndalat, mu gihugu cya Kenya.

Priscilla Sitienei aherutse kugira isabukuru y’imyaka 99 y’amavuko mu minsi micye ishize, mu mwabaro w’ishuri iyo ari mu ishuri aba yandika mu ikaye hamwe n’abanyeshuri bagenzi be arusha imyaka irenga mirongo inani ndetse na buzukuruzabe bigana kukigo kimwe.

Uyu mukecuru uzwi cyane ku kazina ka Gogo yatangaje ko yavutse ndetse akura mu gihe kwiga byari bigoye akaba ariyo mpavu yatumye atagera mu ishuri aka na arinayo mamvu avugako amahirwe nkaya yo muriki gihe atagombaga kumucika ahubwo yagombaga kuyafatirana igihe kitaramugika nkukowe abitangaza.

Priscilla bivugwa ko ashobora kuba ariwe muntu ukuze ku Isi wiga mu mashuri abanza. Ku ishuri yigaho ninaho higa abana batandatu b’abuzukuruza be ‘ubuvivi’ murimake abatabizi ni abana babyawe nabuzukurube babuzukurube kuko iyo ubyaye umwana aba arumwana wawe nawe yabyara uwo abyaye akaba ari umuzukuruza wawe, umwuzukuruza wawe nawe yabyara uwo abyaye akaba ari umwuzukuruza wawe ni muri ubwo buryo kubatari basobanukiwe.

Mu mwambaro w’ishuri uyu mukecuru yavuze ko yasubiye mu ishuri kugira ngo abere urugero rwiza abuzukuruza be ndetse akomeze urugendo rwo kugera ku nzozi ze zo kuba umudogiteri.

Mu magambo ye ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters yagize ati “Ndashaka kuzaba umudogiteri kubera ko nigeze kuba umubyaza.” Yakomeje avuga ko abana be bamushyigikiye ubwo yafataga iki cyemezo cyo gusubira mu ishuri.

Priscilla yavuze ko abana be bamushyigikiye ku cyemezo yafashe cyo gusubira mu ishuri, Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Priscilla yavuze ko ashimishwa cyane no kuba ari ku ishuri hamwe n’abuzukuruza be ndetse n’umwarimu umwigisha yatangaje ko mu ishuri ariwe uba ucunga abanyeshuri ngo badasakuza iyo atari mu ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *