Christie Brinkley w’imyaka 67 yongeye gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yigaragaza nk’ inkumi

‘imyaka micye mu mwambaro ku mazi yongera gushimangira ko gusaza ari mu mutwe.

Christie Brinkley yitwara nk’ umukobwa muto w’ umunyamujyi aho ku myaka ye 67 yongeye kwifata foto yambaye umwambaro w’abangavu wa Bikini, igishura cyiza cyorohereye, n’ingofero ngali.

Yahise ayisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko ajya kwidagadura ku mucanga ku mazi.

Bamwe mu babonye foto yabasangije bayishimiye abandi bamusaba kuva mu byo arwana nabyo kuko byamurenze.

Umwe yagize ati: Uri agatangaza Christie kandi wiyitaga inkumi imyaka ni imibare koko!! unkora ku mutima.

Undi ati: “Hagarika ibyo urimo byarakurenze uri kurenga ku mabwiriza ajyanye n’imy aka ufite.

Nyamara kenshi Christie yo abajiwe ku byo akora avuga ko abikorera abari mu myaka ingana ‘iye kandi baba bamushima.

Agira ati: “Nshyira hanze amafoto kuko numva abagore bari mu myaka nk’iyanjye baba banshima bambwira ukuntu ndi igitangaza

kuko nkomeza kwemeza abantu ko imyaka ari imibare atari ibyo umuntu akora.

Ubusanzwe Christie wimyaka 67 yamamaye mu kumurika imideli, gukina filimi n’ubushabitsi, ibintu yatangiye mu myaka yo hambere

 

Ni umwe mu bany abigwi mu ruganda rwo kwerekana imideli, akaba afite ubutunzi bubarirwa muri miliyari 100Frw.

Christie muri Bikini y’inkumi yerekana imiterere ye

Ahamya ko ibyo umuntu akora ntaho bihuriye n’imyaka kuko byose ari mu mutwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *