Umugore witwa AttyCarolRN yaramaze imyaka isaga 5 atandukanye n’umugabo we bashakanye baribamaranye imyaka igera kuri 40 ubu yongeye kujya mu rukundo n’undi mugabo bakaba benda kurushinga vuba.

Uyu mugore yarasanwe abanye neza n’umugabo we,baje gutandukana ubwo yamenyaga ko imyaka yose bamaranye afite undi mugore wa 2 atarabimumenyesheje mbere yuko babana,avuga ko yihanganiye umugabo we cyane ariko igihe cyiragera kwihangana biramunanira ahitamo ko batandukana ngo kuko nibyo byamuhaye amahoro no gutuza.

Nkuko uyu mugore ukoresha urubuga rwa Twitter ku mazina ya @AttyCarolRN yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ko yatandukanye n’umugabo we nyuma yo kumenya ko umugabo we yari afite undi mugore ku ruhande.

Ibyo byose byabaye ku myaka 70 aho yahise atandukana n’uwahoze ari umugabo we gusa nyuma y’imyaka itatu yamaze kubona urukundo rwe afite imyaka 73 ubwo yerekanaga impeta ye ayishimiye. Mu magambo ye yagize ati”Ubuzima buratangaje pe, nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi n’inkinzozi kongera kubona umukunzi muri ibi bihe bikomeye cyane ku myaka yange.”

Uyu mugore mu butumwa bwakurikiye iyo tweet yakomeje avuga ko yirukanye umugabo we kubera ingeso mbi ze zamunaniye kureka,kuburyo yanamukubitaga akamuca inyuma areba ariko kubwo kwihangana akamureka kuko yumvaga azahinduka ariko bikomeza kwanga kwihangana kurarangira baratandukana burundu byemewe n’amategeko.

Ku myaka ye 73 avuga ko aribwo abonye urukundo rwe nyakuri hehe no kuzongera kubabara ukundi,kuko umukunzi we bagiye kurushinga ntakibazo cye na kimwe,ndetse avuga ko amuzi kandi cyane kuburyo ntacyizabatandukanya bazabana kugeza kundunduro y’ubuzima bwabo .AttyCaroLRN tutabashije kumenya igihugu akomokamo yatangaje ko yiteguye kongera gukunda,kubaka,kongera kuba umubyeyi nyuma y’ibihe bibi avuyemo,kandi ashimira  Imana ndetse n’abantu bamubaye hafi,mubihe bibi avuyemo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga byumwihariko Twitter batangajwe cyane n’iyi nkuru aho benshi batabyumva kimwe n’uyu mugore wimyaka73 bavuga ko ashaje agomba gutuza agasazana n’abana be akava mubyabagabo gusa si bose bamwe bati ‘’icyawe ntaho cyijya kandi uwawe ntaho ajya rero niba yabonye urukundo rwe nyakuri,bakundana akaramata

Uyu mugore yasubije ko we yiteguye buri kimwe nkuko yabyiyemeje kandi atitaye kubivugwa byose ko ashaje ,yavuze ko gusaza twese dusaza uruhu ariko imitima yacu ntisaza kuko itabura kubabara cyangwa  kwishima,rero abavuga bon ta gihe bazarekera asoza agira ati’’ Ndashima Imana yo yampaye umukunzi nkunda kandi nishimira.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *