Umugore witwa Cheryl w’imyaka 61 na Qor’ani w’imyaka 24, bashyize hanze amafoto yabo yafashwe mu myaka 20 ishize, bituma abayarebye bose batungurwa no kubona itandukaniro rinini  riri hagati mu myaka yabo ,ibi byavugishije benshi kumbuga nkoranyambaga banatuka cyane uyu musore Qor’ani w’imyaka 24.

Ikinyuranyo cy’imyaka y’aba bombi nicyo cyatumye benshi batungurwa nyuma yo gushyira hanze aya mafoto yafashwe mu myaka 20 Cheryl McGregor w’imyaka 61 na Koran McCain w’imyaka 24 bashyingiranwe Muri Nzeri umwaka ushize,  Nubwo bafite ikinyuranyo cy’imyaka 37 barutanwa, bombi bagiye basangiza abantu iby’urukundo rwabo kuri TikTok, Aba bakiriye ibitekerezo byinshi byiganjemo

kubibasira, bamwe bavuga ko Qor’ani yashatse umukecuru uruta mama we mbese amagambo menshi yurukoza soni ariko ntibyamuca intege kuko we yizerera murukundo cyane mbese avuga ko amukunda cyane ntanuwa mumurutira ,ko bagiye gukora ubukwe amureba kandi atigeze ahubuka kuko yabonaga abakobwa beza kandi bari mukigero cye ariko we avuga ko icyambere ari urukundo.

Birengagije uku kwibasirwa,aba bombi batangaza ko biteguye gutangira igice gishya mu buzima bwabo kandi biteguye kubyarana,ntibitaye kumagambo y’ababaca intege,ahubwo bo bagomba kubaho ubuzima bwabo ntanakimwe bitayeho yewe kandi ko ntanikizabatandukanya  Mu butumwa buheruka, uyu mukecuru ufite abuzukuru, Cheryl yasangije ifoto ya kera abantu mu rwego rwo gusubiza abamwibasiye,arangije agira ati: “Turishimye kandi ntitubasaba kudukunda kuko urukundo rwacu rurihariye ntanagito tubura murukundo rwacu.

Ati: “Nnjye n’umugabo wanjye twujuje imyaka 25 na 62 – aba ni twe mu myaka 20 ishize ,Cheryl yashyize hanze ifoto ye n’umugabo we bombi bamwenyura ubwo bari basuye parike, Umwe yanditse ati: “Ibi ndumva bitemewe ” Undi yagize ati: “Mwese mwasabaga ko abantu babanga? “Uwa gatatu yagize ati: “Ibi bibe ari ugushaka ababareba! Nta kuntu baba bakundana.”

Mbese ibi byagaragaye kumbuga nkoranyambaga bisa nkaho aba bombi batishimiwe,nkuko byavuzwe hejuru,gusa abakoresha imbuga nkoranyambaga banenga cyane uyu musore kubwo gushaka umukecuru umuruta bisa nkaho amubyaye,ndetse afite n’abuzukuru. Cheryl McGregor na Koran McCain batangaje ko batitaye kucyintu icyaricyo cyose cyatuma urukundo rwabo rudakomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *