Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Nigeriya, Mayi Amanzah Ademe Seth yasabye umukunzi we muburyo butazibagirana akoresheje ikibuga cy’umupira maze amwambika impeta mbere yo kujya mu kibuga gukina.

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Akwa United yasabye umukunzi we, Blessing Karimu kumubera umugore mbere yuko umukino utangira ku cyumweru, tariki ya 27 Gashyantare 2022.Mayi yatereye ivi uyu mukobwa ku kibuga kuri Stade ya New Jos muri Leta ya Plateau.Uyu musore nkuko bigaragara mu mafoto ikipe ye yose bambaye imipira yanditseho ‘Blessing Karimu please say yes’’ bishatse kuvuga (“Blessing Karimu nyamuneka vuga yego’’) bigaragara ko rwose baribiteguye icyi gikorwa cy’uyu mugenzi wabo ,ndetse n’uyu musore yambaye umupira wanditseho (‘’will you marry me’’) bisobanura mu kinyarwanda(‘’Ese wanshyinjyirwa cyangwa wambera umugore?’’)

dore ko umukuzi we nawe atazuyaje yahise arambura ukuboko aramwemerera,abari muri stade bose bavuza akaruru karahava dore ko byari ibyishimo bidasanzwe nawe urabyumva stade yose bisa nkaho ari igitego cyinjiye mu ncundura. Ibi byatumye aba fana bareba umupira bishimye cyane cyane abafana b’ikipe uyu musore akinamo,dore ko bafanaga baririmba izina ry’uyu musore kuko yakoze ibintu bidasanzwe kandi byiza.

Byaje kuba amahite kandi ikipe y’uyu musore itsinda iyo byari bihanganye,mu magambo yavuze nyuma y’umukino yavuze ko we n’ikipe ye babikesha umukunzi we ‘’Blessing Karimu ‘’ndetse we n’ikipe ye bateze (Betting) mbere yo gukina ko bagomba gutsinda kuko yabanje guterera umukunzi we ivi ariko birangira batsinze .dore ko amafaranga bateze ikipe yahise iyagenera uyu musore n’umukunzi we.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *