Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwemeje ko Uwimanimpaye Claudine wavugaga ko yakubiswe na Gitifu w’umurege wa Kanzenze akamukura iryinyo arekurwa by’agateganyo bakiga kukibazo ke arihanze yagereza.

 

Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwemeje ko Uwimanimpaye Claudine wavugaga ko yakubiswe na Gitifu w’umurege wa Kanzenze akamukura iryinyo arekurwa by’agateganyo bakiga kukibazo ke arihanze yagereza.

Inkuru dukesha IGIHE iravuga ko Uwimanimpaye na bagenzi be bane bashinjwaga icyaha cyo gucura umugambi wo kurega undi bamubeshyera. Bose barekuwe by’agateganyo.

Bagenzi be bari bakurikiranywe kuko bemeje ko uwo mukobwa yakubiswe agakurwa iryinyo na gitifu, mu gihe iperereza ryagaragaje ko atari ko byagenze ahubwo ari umugambi wacuzwe nabo bakobwa bashaka ku mufungisha.

Umucamanza Tuyubahe Edison asoma urubanza, yavuze ko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Uwimanimpaye Claudine usanzwe ukora mu kabari, yafunzwe nyuma yo kuvuga ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze muri Rubavu, yamukubise akamukura iryinyo amuziza ko yanze ko baryamana.

Gitifu yahakanye ibi bimuvugwaho, avuga ko aya makuru yamuvuzweho ari umugambi mubisha w’abasanzwe bamuharabika bagamije gusiga icyasha izina rye.

Yavuze ko hari igikorwa cy’ubugenzuzi cyakozwe n’ubuyobozi muri uyu Murenge wa Kanzenze cyo kureba niba abantu barikingije cyanageze mu kabari gakoramo uwo mukobwa.

Ngo uyu mukobwa ariwe Uwimanimpaye Claudine yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko yikingije ariko ntiyabigaragaza ngo ahubwo atuka abayobozi bari bari muri iki gikorwa, bituma ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Transit Center). Nyuma yaje kurekurwa.

Bivugwa ko akimara gusohoka ari bwo hatangiye gucicikana amakuru yo kuba yarakubiswe na Gitifu akamukura iryinyo.

TURAGUSABA GUSURA IZINDI NKURU TWANDIKA  MUDUHA NIBITEKEREZO BYANYU MURAKOZE.

Uyobora Charity Bids Schachter yaganiriye na Perezida Kagame

Hateguwe igitaramo cyo gusezera kuri Yvan Buravan

Uburusiya burashinja Ukraine kwica umukobwa w’inshuti ya Vladimir Putin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *