Mwirushanwa rya Nyampinga wu Rwanda rya 2022 ryitabiriwe n’abakobwa batari bake bafite uburanga,aho Abashinzwe akanama nyemura mpaka bitaboroheye guhitamo abahagararira abandi mu ntara y’iburasirazuba,Nkusi Lynda uzwi nka Lynda priya mu gihinde gica kuri afrimax numwe mubitabiriye iri irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

Nkusi Lynda  uzwi cyane muri film nyarwanda Muntara yarahagararariye yemerewe gukomeza irushanwa muri 14 bakomeje ,muyandi Magambo akaba yabonye (Pass).

Nkusi Lynda wagaragaye cyane muri film zakunzwe harimo Bamenya,love story, na AfrimaxComedy ahuriramo n’umukunzi we Zaba Missed call,Byatumye abamukurikirana murizo filime abigarurira imitima Nkusi Lynda ufite numero ya 29 muri iri rushanwa yatangaje ko aje guhatana nabagenzibe kandi ko agomba kuryegukana.

Nkusi Lynda Uvuka mubana barindwi{7},akaba ari umwana wagatanu {5} afite mama we gusa papa we yitabye Imana, yarangije amashuri yisumbuye ubu  arikwiga kaminuza ,uyu mukobwa ufite uburanga iri rushanwa rya nyampinga si ubwambere aryitabiriye kuko n’umwaka ushize wa 2021 yari aririmo,gusa ntiyagize amahirwe yo kuryegukana.

Lynda nawe ntiyigeze acika intege ubu yasubiyemo kandi ubu akaba afite Imishinga myinshi kandi myiza,  ubu rero ashyigikiwe na benshi kuburyo yitwaye neza yakegukana iri Kamba rya Miss Rwanda 2022

Mubamushyigikiye rero bataribake bavuga ko ashoboye cyane cyane Umukunzi we Zaba Missed call wamenyekanye cyane nka Yesu muri afrimax comedy,akaba ari nawe warumuri inyuma mugihe yahabwaga Pass ,Nkusi Lynda yiyamamarije mu ntara y’Iburasira zuba mu karere ka Kayonza arinaho habereye amajonjora yavuyemo abakobwa 14 bazahagararira iyi ntara y’iburasirazuba.

Nkusi lynda no 29

Lynda ubusanzwe akunda Imyidagaduro (Intertainment), agakunda gufasha nkuko yabitangaje mumushinga we nka Nyampinga 2022 yavuze ko azakora Umushinga umeze nka “Go Fund” uzanjya ufasha abanyarwanda mu buryo bwo gufasha abaturage batishoboye cyangwa abandi bantu bafite ibibazo.

 

uyu mushinga yagaragaje muri iri rushanwa yatangiye no kuwushyira mubikorwa ,Avuga kandi ko azakora izindi mbuga zizafasha abahanzi kwinjiza amafaranga nkuko bimeze kuri Youtube

Nkusi Lynda  ushyigikiwe nabenshi kandi nawe yifitiye ikizere cyo kwe gukana ikamba rya miss Rwanda 2022.

 

 

Write by Dufite Duro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *