Mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abazahagararira Intara y’Amajyepfo mu Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, mu bitabiriye hagaragayemo umukobwa witwa Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uwimana ni umwe mu bakobwa 47 bitabiriye iri jonjora ryo gushakisha abahagararira Amajyepfo.

Uyu mukobwa yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka aherekejwe n’umusemuzi wamufashaga kuganira na bo kugira ngo babashe kumvikana neza.

Abajijwe impamvu yitabiriye iri rushanwa yagize ati “Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda nagiraga ngo mbone urubuga bwo gushishikariza abana bafite ubumuga gutinyuka bakitabira aya marushanwa kuko nabo bashoboye”

Uwimana yakomeje asobanura ko bagenzi be bafite ubumuga yifuza kubafasha kumva ko na bo bakwiye kwiteza imbere binyuze mu kwitinyuka bakagera ku nzozi zabo kuko nabo bashoboye.

Ati “Nabakangurira kuza muri Miss Rwanda kandi nkabazamura kuko kenshi na kenshi, usanga bakeneye iterambere nk’iry’abandi,“Usanga bahezwa mu ishuri cyangwa aho bajya hose ukabona babuze ubasemurira bamwe na bamwe bikabatera kwiheba ugasanga bitakarije icyizere kandi mubyukuri bidakwiye ko biheba kuko nabo bafite ubushobozi nkubwo abandi bafite,’’Uwimana yavuze ko impamvu yatumye yitabira Miss Rwanda akabikora ariwe wa mbere ari uko yumvise akwiye kwitinyuka kuko ashoboye agashishikariza bagenzi be kwigirira icyizere.

Yagize ati “Benshi bakunze kwitinya ariko nkanjye wize mu ishuri ry’abafite ubumuga nagize amahirwe yo gutinyuka binshishikariza kuba naza kwitabira iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, Abagize Akanama Nkemurampaka bamubazaga, akabumva ariko yajya gusubiza agakoresha amarenga, umusemuzi we akamusemurira bityo bakumvikana neza Nyuma yo kubazwa no gusubiza ibibazo yabajijwe, Uwimana yahawe ‘YES’ eshatu.

Munyaneza James uri mu bagize Akanama Nkemurampaka, yavuze ko Uwimana yagize umuhate wo kwitinyuka akaba abereye abandi urugero agasaba bagenzi be kumwigiraho ,Miss Mutesi Jolly na we yunze mu rya Munyaneza avuga ko umuhate Uwimana yagize wo kwitinyuka ukwiye kubera abandi urugero.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *