Umukobwa witwa Zainabu Ochero yarumye ugutwi kumusore bakundanaga witwa Joseph Karanja kuracika Nyuma Yuko amuhaye itike imucyura we abonako idahagije.

Ibi byabereye mu gihugu cya Kenya Aho aba bombi bari mukabari bari kuganira ibijyanye nu’rukundo rwabo ibi byabaye kuwa 21 Gashyantare uyu mwaka(2022)

Umukobwa yabwiye Police ko yabwiye umusore ngo ajye kumushakira moto imucyure maze umusore arabyanga ahubwo ahitamo kumuha amafaranga make adahagije nuko nawe agira umujinya kuko ngo yaramaze iminsi itari mike nta mafranga amuha kandi acyeka ko ayaha abandi bityo agira umujinya niko kwataka ugutwi kwe agukuraho, Joseph yahaye 100ksh uyu mukobwa kugirango ajye gushaka uko ataha maze umukobwa mu burakari bwinshi asimbukire ugutwi kumusore arakuruma agushikuzaho kose agucira hasi,ni ibintu byari biteye ubwoba cyane dore ko n’akabari barimo kahise gafungwa.

Umukobwa yahise ajyanwa kuri station ya Police naho umusore we yahise ajyanwa Kwa muganga ngo yitabweho gusa ugutwi kwe abaganga bamubwiyeko kutazasubiraho bitewe Nuko kwakomeretse cyane bitakunda ko bakongera bakakudoderaho.

Kuri ubu umukobwa yahamwe Nicyi cyaha ndetse aranahanwa ariko bamugabanyiriza ibihano kuko uyu musore yamubabariye ariko  Yaciwe amande angana ni 300000ksh, ubu yamaze kuyishyura ararekurwa

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *