Abakoresha imbuga nkoranyambaga basetse umukobwa wihenuye ku musore washakaga kumwambika impeta ariko atazi ko nyuma yo gutera ivi yari yamuteguriye impano y’imodoka y’agatangaza.

Nk’uko bigaragara mu mashusho yasakaye kuri internet,Umugore yanze kwemera ko uyu musore wari wamuguriye imodoka amwambika impeta Umugabo wari wapfukamye we yahise ahaguruka agerageza kuvugana na we, ariko amukubita urushyi.  Uyu musore yakomeje kwinjyinga umukobwa ariko akomeza kumutuka ashaka no kumurwanya ariko umusore akomeza guca bugufi ngo arebe ko byibuza yatuza ariko,bikomeza kunanirana.

Icyakora, inshuti y’umusore utarakunze ibyo uyu mukobwa yakoze yaramufashe amujyana hanze kumwereka ko umugabo we yamuguriye imodoka nuko umukobwa ajya mu bicu kuko iyo modoka ni imodoka yagatangaza ahita akorwa n’isoni atangira kurira kuko yumvaga nta kuntu aribumusubire mu maso nukuntu yamukojeje isoni imbere y’imbaga y’abantu.

 

Nuko umukobwa arwana no kugira ngo ahave agende,kubera isoni n’ikimwaro,incuti y’umusore nayo ikomeza kumwinginga ngo basubire kureba wamusore bahakaniye,ariko aratsemba yanga kujyayo,bimubera ikibazo atekereje ko  yamukubitiye,imbere y’abantu,niko guhita yigendera gusa,iyi ncuti y’umusore yamwijeje ko azamuha igisubizo cyiza aruko yabuze aho ahera asaba imbabazi.

Nkuko iyi nkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga,abazikoresha bakomeje kwihanangiriza uyu musore kwitondera uriya mukobwa kuko wasanga atamukunda dore ko yanamukubise ntacyo bari bapfuye,aruko  yaramuhakaniye ko batabana bakomeje kuvuga ko uyu mukobwa atamukunda ahubwo akurikiye ibyo atunze rero agomba kuba maso ntakoreshwe,n’amarangamutima.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *