Umukozi wo mu rugo ukekwaho kwica umwana w’imyaka icyenda (9) w’umuryango wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, yaregewe Urukiko.

Aho Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mukozi yashutse nyakwigendera ngo ajye kurya umunyenga kuri Grillage amuhambirije umupira mu ijosi.

Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka icyenda yitabye Imana mu gitndo cyo ku ya 12 Kamena 2022 ubwo yari yasigaranye n’umukozi w’iwabo mu rugo, bakaza kumusanga amanitse mu mugozi kuri grillage.

yu mukozi wo mu rugo witwa Nyirangiruwonsanga Solange, yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse arwemerera ko ari we wishe nyakwigendera.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko bwamaze kuregera mu buryo bwishuse uyu mukobwa mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, aho ikirego cyagejejwe mu rukiko ku wa Mbere tariki 27 Kamena 2022.

Amakuru dukesha urubuga rw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko uyu mukozi wo mu rugo ukekwaho kwica uyu mwana w’umuhungu, yabanje kumushuka ngo ajye kurya umunyenga kuri grillage y’umuryango ahambirije umupira mu ijosi we ahita asohoka hanze agarutse asanga umwana yapfuye.

izindi nkuru wakora;

Telefone yatoraguwe mu mugezi imazemo amezi 10 bayikuramo ikiri nzima

Umuhanzi Danny Vumbi yapfushije mama we umubyara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *