Umunyamakurukazi witwa Barbara M’mbaka w’imwe muri radio zo muri Kenya, yahaye umusore bakundanaga amashilingi ya Kenya ibihumbi 480 ‘arenga Miliyoni 4 Frw’ ngo agure imodoka ariko aza gutungurwa no kubona ayitwayemo undi mukobwa.

Uyu munyamakurukazi usanzwe akorera Radio yitwa Spice FM yo muri Kenya, yabitangaje ubwo yagarukaga ku rukundo aherukamo ubwo yahaga aka kayabo k’amafaranga umuhungu bakundanaga ayakuye mu yo yari yizigamiye.

Barbara M’mbaka ukiba mu muryango avukamo, avuga ko aya mafaranga yari yayahaye uwo musore bakundanaga ngo agure imodoka ubundi bazajye bayigendamo bombi, Ibi yavugiraga mu kiganiro cye.

Yagize Ati “Nakekaga ko iyo modoka azayigura ari iyacu, niyemeza gukura amashilingi ibihumbi 480 ndayamwoherereza ubundi atumiza imodoka tujyana n’i Mombasa kuyakira ndetse anyereka ko ayishimiye cyane kandi akomeza kuncimira cyane .

Yakomeje avuga ko  yatunguwe no kubona uwo musore yinjijemo undi mukobwa, bikamutera umujinya agahita ajya kumureba aho atuye akamusaba kumusubiza amafaranga ye,kuko uwo mukobwa yaramaze kubabonana incuro nyinci rero yahise abona ko bakundana.

Barbara M’mbaka yaboneyeho kugira inama abakobwa n’abagore kutagira ikintu gihambaye bagurira abakunzi babo batarasezerana kuko ubu  bigoye kubona ugukunda by’ukuri ntakindi agukurikiyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *