Ibi byabereye mu Kagari ka Nyamabuye, ahazwi nko mu Kiderenga, aho umusore witwa Mbyariyingabo yadukiriye umunyerondo witwa Habimana w’imyaka 47 akamucocaguraho amabuye nyuma yo kumwirukankana bavuye mu kabari.

Mu mashusho y’inkuru ya BTN TV, ari nayo dukesha iyi nkuru, aba bombi bagaragara baryamye hasi mu maraso menshi ndetse bigaragara ko Habimana yakomeretse cyane bikomeye nyuma yo gucocerwaho amabuye.

Abaturage babonye ibi, batangarije BTN Tv ko uyu Mbyariyingabo asanzwe ari umunyarugomo ndetse ko akunda gutega abantu akabambura kandi akabakebesha inzembe, yitwaje ko afite ikarita y’i Ndera, ariko ngo bigakorwa ubuyobozi burebera.

Ku murongo wa telefone, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata, NDANGA Patrice, yatangarije BTN ko uyu Mbyariyingabo basanzwe bazi ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ariko ko iyo byajaguye bamufata bakamusubiza mu bitaro i Ndera.

Nyuma y’ibi, imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Gatsata yataye muri yombi uyu Mbyariyingabo mu gihe Habimana we yajyanwe mu bitaro kugira ngo akomeje kwitabwaho n’abaganga kuko byagaragaraga ko afite akuka gake bitewe n’uko yari yashengaguwe n’inkamba z’amabuye yacocagiweho.

Abaturage bo mu Gatsata bavuga ko bahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke bikunze kugaragara muri aka gace bityo bagasaba inzeko z’umutekano kurushaho kuwukaza.

reba videwo yose ;

soma izindi nkuru;

Babiri bafunzwe bakekwaho gutema umugore mu karere ka Gasabo

Hafashwe Bane bakekwaho kwiba ibyuma byo kubaka iminara yitumanaho

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *