Umunyeshuri wigaga mu ishuri rya Nyanza TVET School (ETO Gitarama) riri mu Kagari ka Butansinda, mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yitabye Imana arimo gukora siporo.

Manishimwe Jean Pierre wigaga mu ishuri rya Nyanza TVET School (ETO Gitarama) Saa Kumi n’imwe z’umugoroba wo ku Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022.

Nibwo uyu munyeshuri w’imyaka 22 wigaga mu ishami ry’Ubwubatsi yagize impanuka ubwo yari ari muri siporo akubita umutwe hasi ahita apfa.

Amakuru aturuka muri ki kigo avuga ko nyakwigendera yabanje gukina umupira nyuma atangira kunyuzamo agakora siporo zitandukanye kuko yari asanzwe akora imyitozo ngororamubiri ari nabyo byamuviriyemo kunyerera.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza, Kayitesi Nadine avuga ku rupfu rwa nyakwigendera yagize Ati “bari barimo bakina umupira barenzaho udusiporo kuko we yari asanzwe akora imyitozo ngororamubiri noneho arahusha akubita umutwe hasi.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’iki kigo bwahise buhamagara imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga ariko ihagera yamaze gupfa.

Harerimana yakomeje avuga ko nyakwigendera yari asanzwe atoza abandi banyeshuri akorobasi (acrobatie), kandi ngo ibyo byabaye mu gihe umupira w’amaguru bakinaga wari ugize ikibazo basa nk’abafashe akaruhuko, ariko we ahita ajya gukora siporo yari asanzwe akora.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahise bujya kuganiriza abanyeshuri bo muri iki kigo no kubahumuriza bitewe n’uko bari bagize ubwoba buboneraho kubasaba kwirinda no kwitwararika mu gihe bakora siporo.”

izindi nkuru wasoma;

Yafashwe amashusho ari gusambana n’abahungu batatu umunyeshuri wo muri Uganda

Umusore n’inkumi bafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi mu karere ka Nyabihu

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *