Umunyeshuri wiga mu ishuri ryigisha ubuganga yataye ubwenge ubwo yabonaga uko bakuriragamo undi mukobwa inda.

Umunyeshuri w’ubuforomo yaguye nyuma yo kubona igikorwa cyo gukuramo inda ku nshuro ye ya mbere, yagize ihungabana ryinshi kuko ni ubwa mbere yarabibonye dore no arubwa mbere yaratwaye inda bityo kwihangana biramunanira nkuko bivugwa ko uwayimuteye atabyumvaga neza niko guhita afata umwanzuro wo kujya kuyikuramo nubwo bitamugendekeye neza.

Ubwo yajyaga kuyikuramo,yahasanze undi mukobwa nawe waje gukuramo inda maze mugihe yicaye ategereje ko bamugeraho ngo nawe bamufashe nkuko aricyo cyaricyamuzanye, yategereje areba uko mugenzi we barikubimukorera,maze abajije uwaruri gukuriramo inda uwo mugenzi we niba nawe ariko aribubikore,akimusubiza ko nawe ari ko biribugende,niko guhita agwa igihumure ,abaraho bagira ubwoba batangira kumuhungiza wenda barebe ko yagarura akuka,byakomeje kwanga niko kwitabaza izindi nzego.

Uyu munyeshuri nyuma yo kugwa igihumure yaje kujyanwa mu bitaro bamwitaho,bamubajije icyabimuteye avuga ko atashakaga gucikisha amashuri kuko uyu nyiri kuyimutera yari yamaze kumwihakana .

nk’uko bigaragara mu mashusho Muri aya mashusho, uyu undi mudamu witwa Ene yarimo guhungiza uyu mwana w’umukobwa kugirango agarure akuka.Birashoboka ko amarangamutima ye yinjiye mu buryo atabashije kwihanganira.

Ntibyarangiriye aho kuko aba bose bahise bajyanwa mu nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse barakomeza gukurikiranwa cyane cyane uyu ukuriramo inda abana ba babakobwa binyuranye n’amategeko,uyu mukobwa we bari bataramukuriramo inda nkuko aricyo cyari cyamujyanye bikarangira aguye igihumure kubera ubwoba.

Ntitwamenye amakuru yuwateye inda uyu munyeshuri,gusa bivugwa ko agomba gushakishwa bakamenya ikibazo cyiri hagati yaba bombi.

Reba videwo;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *