Umu pasiteri wo mu gihugu cya Togo wambara gusa inkweto ndende z’abagore bita ‘high heels’’ avuga ko ari itegeko yahawe n’Imana.

Uyu mu Pasiteri  yamenyekanye cyane muri togo nyuma yo gushyira ifoto ye hanze yambaye inkweto z’abagore n’abakobwa zizwi nka (high hills) yabaye ikimenyabose nyuma yaho ifoto ye yasakaye kuri interineti yiyambariye inkweto ndende z’abakobwa n’abagore.

Abenshi batekereje ko uyu mu Pasiteri yaba afite ikibazo mu mutwe bitewe n’imyitwarire ye, ariko yatangaje ko ntakibazo na kimwe afite ahubwo ari ibyo yaganiriye n’imana avuga ko ari itegeko yahawe n’Imana  Nkuko yabitangaje, uyu mu Pasiteri avuga ko kuba yambara inkweto ndende ari itegeko yahawe n’Imana kandi ntacyamubuza kubikurikiza.

Avuga ko yigeze kujya yambara inkweto z’abagabo ariko aza kubihindura kubera itegeko ry’Imana. Yagize ati “Nambaraga inkweto z’abagabo ariko zarangoraga kuburyo nagiraga uburibwe mu mubiri abaganga batashoboraga kuvura” ariko ubu nkaba numva ntakibazo nakimwe mfite mu mubiri.

“Mu masengesho yange, Imana yaranyiyeretse maze ingira Inama yo kwambara izi nkweto z’abakobwa, kuva icyo gihe nzambara buri gihe kandi nta buribwe nigeze nongera kumva habe nabuke.

“Ntago nambara imyenda y’abagore nkuko abantu babivuga ku mbuga nkoranyambaga ariko nambara inkweto zabo zitandukanye kubera itegeko nahawe n’Imana.”

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *