Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu, ivuga ko yafashe abantu babiri bari batwaye udupfunyika ibihumbi bibiri (2000) tw’urumogi mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga Mukamira yerekeza Ngororero.

Uwo musore yahise avuga ko urwo rumogi ari urw’umugore bari kumwe mu modoka, baruhawe n’umugabo we babana mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, ari naho bari baturutse.

Ngo yari arushyiriye abakiliya be bo mu Karere ka Ruhango, akaba yari buhembwe ibihumbi 20 Frw nyuma yo kurugurisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Mutoni ufite imyaka 20 y’amavuko na Ndaruhutse w’imyaka 26.

Yagize ati “Aba bombi bafashwe ahagana saa kumi z’umugoroba, ubwo Abapolisi bahagarikaga imodoka, mu gusaka imizigo abagenzi bari batwaye baza kubona umufuka urimo ibirayi ahagana munsi harimo isashe yari irimo udupfunyika babwiye nyiri umuzigo ari we Ndaruhutse ngo asuke hasi ibirayi basanga yari yabanje hasi udupfunyika tw’urumogi ahita atabwa muri yombi.”

Yakomeje agira ati “Ndaruhutse yahise avuga ko urwo rumogi ari urwa Mutoni bari kumwe mu modoka ngo bakaba bari baruhawe n’umugabo we babana mu murenge wa Kanama, wo mu karere ka Rubavu ari naho bari baturutse ngo barushyire abakiriya be bo mu Karere ka Ruhango akaba yari buhembwe ibihumbi 20Frw nyuma yo kurugurisha.

Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jomba ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwari warubahaye ngo na we afatwe.

SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko batazihanganirwa, abasaba kubireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe kuko amayeri menshi bakoresha yamaze gutahurwa.

izindi nkuru wasoma;

Ntibisanzwe Umugore yibye telefone na we abura igitsina cye I kagugu (Kigali)

Prince Kid uregwa gusambanya “aba Miss” yamaze kujurira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *