Umusore yatunguye abantu ubwo yajyaga kwambika impeta umukobwa yihebeye maze bakabanza gukubitana inshyi ku karubanda,  abantu barahurura, bakeka ko ari imirwano batazi ko ari urukundo.

Mu mashusho yagiye hanze kumbuga nkoranyambaga harimo Instargram, facebook ndetse n’izindi agaragaza iyi couple [Umusore n’umukobwa] bo mu mujyi wa Abuja muri Nigeria ikora ibidasanzwe, aho umusore n’inkumi babanje kurwana bakubitana inshyi karahava.

Ubwo abantu bazaga gushungera bamwe bagerageza no kubakiza kuko bumvaga ko ari imirwano isanzwe bararwana karahava , birangiy haciyemo akanya nibwo uyu musore yapfukamye aterera ivi uyu mukobwa ariwe mukunzi we, abantu barumirwa batangira gufotora bifashihije telephone njyendanwa nuko uyu mukobwa nawe atazuyaje aba arayemye amwiyungaho baba barahoberanye .

Ubwo abari bahuruye baje kureba imirwano yariri hagati yabo barumirwa niko kumenya ko ari agatego bari biteze, bikaba byashimishije ababarebaga ndetse no kumbuga nkoranyambaga Harimo Insrargram n’izindi.

Reba videwo;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *