Umusore w’umusirimu ari mu rukundo n’umugore mugufi cyane bahuriye kuri Facebook aho kuri ubu bitegura kubyara umwana wabo w’imfura.

 

Iyi couple yo muri Afrika y’epfo ni ikitegererezo ku bashidikanya ku mbaraga z’urukundo ugereranyije n’indeshyo y’aba bombi.Ni umugore w’imyaka 34 wavukanye ikibazo cy’ubugufi bukabije. Yitwa Sharon Ndlovu, ni umukobwa wumushoramari ukomeye witwa Jabulani Samson Ndlovu. Yahuye na Lindani Majola ukomoka mu burasirazuba bwa Cape.

kuri Facebook,Yamusabye ubushuti bagirana ibiganiro bike amushyiramo amafaranga yo kumusura, Urukundo rwabo rwateye imbere mu buryo bwihuse. Ndetse yamuguriye imodoka (Nissan NP200) kugirango amufashe gushaka akazi. Kuri ubu aratwite, Aho bombi biteguye kwakira imfura yabo.Bakunze kwifotozanya bagirana ibihe byiza byurukundo.

Iyi nkuruyasakaye ku mbuga nkoranyambaga,yavugishije abatari bake bavuga ko uyu musore atakunda uyu mukobwa ureshya gutya,ahubwo amukurikiyeho amafaranga,kuko uyu mukobwa ayafite,kandi nkoko bigaragara badakwiranye kuko uyu musore ari umusirimu cyane Atari umuntu washakana cyangwa ngo ajye murukundo n’uyu mukobwa ubana n’ubumuga.

Mu magambo uyu musore yatangaje kuri insatgram ye, avuga ko ‘’nta rukundo rutagira gucibwa intege gusa we amukunda kandi ntanicyo amukurikiyeho ,nkuko bemeranije kubana akaramata,rero sinitaye kuri buri kimwe,kuko ntacyadutanya ndamukunda’’ Iyi couple rero ikaba yitegura kurushinga ntanakimwe bitayeho ngo kuko hagati yabo bakundana by’ukuri.

Reba amafoto;

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *