Baca umugani Mu kinyarwanda ngo ‘Akabi gasekwa nk’akeza’, umusore wo mu gihugu cya Malawi, yasambanyije ihene, afashwe yiregura avuga ko we n’iyo hene yasambanyaga ‘bari babyumvikanyeho’.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Concice, avuga ko Polisi ya Malawi muri Mchinji yataye muri yombi umusore w’imyaka 21, yamavuko azira kuryamana n’ihene akayisambanya nk’uko abapolisi babitangaza.

 

Uyu musore, ashinjwa kuba yarahohoteye inyamaswa, ibi byababaje umuturage woroye iyo hene yasambanijwe, Nyirihene, Pemphero Mwakhulika, yabonye umusore afata ihene ye agira ngo agiye kuyiba naho arashaka kuyisambanya, Amaze kubona ko ihene ye iri gusambanywa yahisemo kwitabaza inzego arahuruza Kambani afatwa atyo.

Abantu bageze aho byabereye, batungurwa no kubona Edson Dumba aryamana n’ihene, Edson wajyanywe kuri sitasiyo ya polisi, avuga ko yabanje gusaba uruhushya no kumvikana n’ihene mbere yo gusambana nayo.

Gusa umuntu ashyize mu nyurabwenge, ibyo Edson yireguza ntabwo bishoboka kuko ihene ntabwo ivuga ururimi nk’urw’abantu ku buryo yabasha kuvugana nawe ngo bumvikane, ukwiregura gutya byari amaburakindi no kubura uko agira.

Nyirihene atakamba asaba inzego zishinzwe umutekano ko uyu musore agomba guhanwa bikomeye ndetse agacibwa amande kugira ngo n’abandi bantu bafite iyi myumvire yo guhohotera inyamanswa babonereho urugero.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *