Umugore usanzwe afite umugabo ubwo yasambanaga n’umusore bakundanaga rwihishwa  bamatanye, bananirwa gutandukana kugeza ubwo bavugije induru abantu barahurura.

Abantu bari bahuruye baje kwirebera ibyabaye, uyu musore n’umugore bo muri Nigeria ngo basambaniraga muri Hoteli ‘Explor-Inn Hotel’ yo muri iki gihugu  ,Ndetse ngo basakuje basaba ubufasha, imbaga y’abantu irahurura igiye kwirebera ibyabaye nk’uko ikinyamakuru Afrikamag cyabyanditse.

Abatabaye aba bantu ngo babasohoye muri hoteli babanza kubarekera ku muhanda aho abantu bose babasha kubareba,abahisi n’abagenzi bose bari bumiwe cyane ndetse batangajwe no kubona aba bombi bambaye ubusa kandi bafatanye banze kurekurana,  bari babashungereye nuko umugabo w’uyu mugore yaje guhabwa amakuru arahagera nawe yihera ijisho ibyabaye kuruyu mugore we.

Nyuma baje kuhakurwa n’uwo mugabo w’uwo mugore  bajyanwa ku muvuzi wa gakondo ari nawe wabakoreyeho imihango baratandukana ,gusa nkuko bivugwa n’uyu mugabo w’uyu mugore , tutabashije kumenya amazina ye avuga ko uyu mugore we yamunaniye kandi amuca inyuma kandi akaba yaramucyekaga gusa agahita afata icyemezo cyo kwitabaza uyu muvuzi gakondo ngo amufashe,kuburyo namuca inyuma azahita amatana n’uwo basambana none koko bikaba byabaye kandi yavuze ko bimubereye isomo nundi mugabo bazabana atazatekereza kumuca inyuma

Naho uyu mugabo wafashwe asambana n’uyu mugore wabandi yashyikirijwe inzego za police ndetse anahabwa igihano cyo gukubitwa inkoni 100 ,naho umugore we yanjyanwe n’umugabo we ngo ibye nawe barabyicyemurira.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *