Umukobwa wo mugihugu cya Nigeria we ntiyigeze yishimira igikorwa cyari cyateguwe n’umusore bakundana washakaga kumwambika impeta uyu mukobwa muburakari bwinci bigaragara ko atamukundaga by’ukuri maze aramukubita abantu bose bashungereye amuta aho ngaho,muruhame rw’abantu benshi umusore n’agahinda kenshi ntibyamworoheye abura epfo na ruguru kuko bose basigaye bamuha urwamenyo ,abura icyo gukora yifata mu maso.

Uyu musore yari yatumiye inshuti ze ndetse n’ishuti z’umukobwa, ategura ahantu heza, ategura umutsima(Gateaux), ategura n’umuhanzi ugomba kuririmba muri ibi birori mbese byari bishyushye ariko ntibyaje kumuhira kuko byarangiye umukobwa amujugunye impeta mu maso aranamukubita ,ubwo umuhungu we yarapfukamye nk’ibisanzwe ategereje igisubizo cy’umukobwa.

Nkuko bigaragara mu mashusho, Ubwo uyu musore yazanaga impeta, yaje yiteguye neza agiye kuyambika umukunzi we ariko umukunzi we ahaguruka n’umujinya mwinshi amubwirako atiteguye kwambara iyi mpeta ndetse ahita afata n’umutsima wari wateguwe awukubita uyu musore mu mutwe ,ndetse amukubita n’impeta mu maso nuko abari batashye ibirori barumirwa basigara bifashe kumunwa,

Uyu mukobwa yahise yigendera acyizwa n’amaguru ntitwamenye icyatumye atemerera umuhungu ,gusa ibigaragara ntiyigeze amukunda.

Mu mashusho yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga,Instargram n’izindi  aho uyu musore yakatirwaga n’uyu mukobwa byitwaga ko ari umukunzi we byatangaje benshi ndetse binigisha abasore benshi kudapfa guhubuka gukora igikorwa nkiki utabiganirije uwo ukunda kuko harigihe aba atiteguye cyangwa se atarafata umwanzuro wo guhitamo uwo bazarushinga ,rimwe na rimwe akaba atanamukunda by’ukuri.

Ibi rero bikaba bikunze kugaragara murubyiruko aho baba bitegura kurushinga ,ariko kenshi na kenshi muriki gihe benshi bakaba babeshyanya nta rukundo ruri hagati yabo ,mu magambo uyu mukobwa yavuze bigaragara ko harimo amanyanga nubundi yari yarabuze uko ahakanira uyu musore byitwaga ko ari umukunzi we.

Reba videwo,n’amafoto

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *