Umusore w’imyaka 28 ukomoka muri Brazil akomeje gutera abantu ubwoba cyane cyane ab’igitsina gore bavuga ko ari shitani bitewe n’uburyo yahinduye umubiri we mu buryo budasanzwe.

Pedro Kenso avuga yatangiye guhindura imimerere y’umubiri we mu mwaka wa 2017 kandi yari afite intego yo kwishushanya ku mubiri ku rugero rw’ijana ku ijana 100% ,akanakomeza kwishyiraho ibintu bidasanzwe.

Uyu musore avuga ko kuva akiri umwana muto w’imyaka 5 y’amavuko yakuranye inzozi zo kuzishushanyaho umubiri wose kuburyo nta kanya nagato azasiga kumubiri we, kadashushanyijeho, avuga ko kandi abikunda cyane kuburyo yumva ko n’abana be azabibakundisha nibakura bakazaba nkawe dore ko batanamutinya nkuko abandi bantu iyo bamubonye biruka cyane cyane igitsina gore.

Umugore wa Pedro nawe akaba yaratangaje ko nawe akunda abantu bameze nk’umugabo we nubwo benshi bamutinya ndetse niwabo ababagenderera nibake kuko bamutinya gusa nawe afite( tattoo) nubwo atari nyinshi nkiz’umugabo we,uyu mugabo ngo yasezeranije umugore we ko buri cyumweru azajya amushyiraho (tattoo) kugeza nawe umubiri we wuzuye, kandi umugore we nawe bikaba ntacyintu bimutwaye kuko nawe yakuze abikunda dore ko byahoze no mu nzozi ze.

Pedro ufite umugore n’abana babiri afite amahembe yita aya shitani ,ururimi rwe rufite ibice bibiri na tatuwaje (tatoo)nyinshi ku mubiri gusa avuga ko yishimira kwitwa satani ariko na none akavuga ko abagore benshi bamubona bakamuhunga,Pedro avuga ko we bimunezeza ko abantu bamubona bagahunga dore karinayo mpamvu yiyita shitani,kandi ko icyibi aruko yatinwa n’abana be cyangwa umugore we none bose bakaba bamufata nk’umuntu usanzwe.

Pedro yifuza ko azagira abuzukuru bose bagakunda kwishushanyaho mbese bikaba (King’s  tattoo)bishatse kuvuga ubwami bwa tatuwaje kandi ko ntacyizabimubuza nubwo abantu benshi muri societe batamwakira uko ameze.

Nubwo ngo abantu beshi muri Brazil bamushinza kuba ari ivampaya bitewe n’uburyo agaragara ariko ibyo ntibimuca intege nagato kuko nawe avuga ko yisanze abikunda kandi atarinawe gusa nkuko ashyigikiwe n’umugore we ari nawe bafitanye abana.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *